HATASHWE INZU YUBAKIWE MUKANGWIJE ESPERANCE W'IMYAKA 90 YUBAKIWE KU BUFATANYE BWA AVEGA N'AKARERE
HATAWE INZU YUBAKIWE MUKANGWIJE ESPERANCE W'IMYAKA 90 YUBAKIWE KU BUFATANYE BWA AVEGA N'AKARERE
Kibeho, kuwa 22/09/2026 - Mu Karere ka Nyaruguru habaye igikorwa cyo gutaha inzu yubatswe na AVEGA Agahozo ku bufatanye n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru, yubakiwe Mukangwije Esperance (w'imyaka 90) utuye mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mbasa.
Abayobozi bitabiriye igikorwa:Perezidante wa AVEGA ku rwego rw'Igihugu;Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage;Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibeho;Uhagarariye Polisi;Abayobozi b'Imidugudu igize Akagari ka Mbasa.Mu ijambo rye, Perezidante wa AVEGA ku rwego rw'Igihugu yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu by'umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uburyo yakomeje kuba hafi y'Abanyarwanda by'umwihariko abapfakazi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashimiye by'umwihariko Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru ku mikoranire myiza na AVEGA, anizeza gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo n'abandi bafite amazu atameze neza nabo hazaboneke uburyo bwo kubafasha.Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage nawe yashimiye imikoranire myiza Akarere gafitanye na AVEGA, by'umwihariko ashimira igikorwa cyo kubakira Mukangwije Esperance.Yasoje yizeza ko Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza kugira imikoranire myiza na AVEGA, anasaba ko bakomeza ubuvugizi no ku bandi bafite amazu atameze neza.Igikorwa cyagenze neza.