URUBYIRUKO RW'ABAKORERABUSHAKE RWASABWE KURWANYA IBIYOBYABWENGE NO KUGIRA URUHARE MU ITERAMBERE
Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru rwasabwe kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge no gukura amaboko mu mufuka rugakora, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.
Ubu butumwa bwatanzwe mu biganiro byahuje ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru buyobowe na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madam Byukusenge Assoumpta, n'itsinda ryaturutse ku rwego rw'Igihugu riyobowe na CSP J. Urujeni, ushinzwe ibikorwa bya Youth Volunteers muri Polisi y'u Rwanda.
Ibiganiro byitabiriwe kandi na DCPO, OC Stations, Ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere, Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake, Komite y'Urubyiruko ku rwego rw'Akarere, n'Abakorerabushake bo ku rwego rw'Imirenge n'Utugari.
Ibyibanzweho muri ibi biganiro ni Kwirinda gukoresha ibiyobyabwengeGushishikariza urub yiruko gukura amaboko mu mufuka Kwirinda amatsinda mabi ashobora kubashora mu ngeso mbi ,Kwirinda gukoresha nabi ikoranabuhanga.
Bahawe inshingano zikomeye zirimo: Kurwanya ibiyobyabwenge n'ubusinzi mu rubyiruko, kwigisha indangagaciro na kirazira, kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage aho batuye n'aho bakorera.
Hanarebwe uko kwitegura y’ukwezi k’ubukorerabushake , kongera imbaraga mu kwandika abanyamuryango muri database, no gukoresha neza sisitemu yo gutanga amakuru ku byaha.
Nyuma y'ibiganiro, urubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye, bihabwa umurongo n'abayobozi.
Ubuyobozi bwasabye uru rubyiruko kuba ijisho ry'umuturage no gukomeza kuba intangarugero mu bikorwa by'ubukorerabushake.