Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NYARUGURU YATANGIJE UKWEZI K'UBUMWE N'UBUDAHERANWA

uyu wa 01/10/2026, mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyaruguru hatangijwe ku mugaragaro Ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa.Ku rwego rw'Akarere, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mbasa, cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Dr Murwanashyaka Emmanuel, ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere ari kumwe  n'inzego z'umutekano.

.Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: "Twigire ku mateka, twimakaze ubumwe bwacu"

Umuyobozi w'Akarere yibukije abaturage agaciro k'Ubumwe n'Ubudaheranwa, ashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wayoboye urugamba rw’Inkotanyi rwabohoreye uRwanda, rukazana uRwanda ruzira ivangura n'amacakubiri, ruzira Jenoside.

Yagize ati: "Tumenye agaciro k'Inkotanyi zazanye u Rwanda rurangwa no kutavangura, ruzira Jenoside. Dushimire  ko Yayoboye urugamba rwa RPA kugira ngo Inkotanyi zibohoze u Rwanda. Dusubize amaso inyuma turebe icyahungabanyije ubumwe bwacu, turebe n'uko Abanyarwanda babanaga mbere."

Igikorwa cyarananzwe no gusaba imbabazi mu ruhame hagati y'umuryango wa Murekezi Faustin n'uwa Bushishi Gratien, bose bo mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mbasa, aho umuryango wa Murekezi Faustin wakanguye igicaniro cyari cyarateye, unamushyikiriza Inka ifite agaciro ka ibihumbi 600 Frw nk'ikimenyetso cy'ubwiyunge.

Umuyobozi w'Akarere yashimye cyane iyi ntambwe avuga ko ari yo nzira yo gukira ibikomere no kubaka Ubumwe burambye.

Ati: "Turabashimira, iyi niyo ntambwe yo gukira n'Ubumwe. Turashimira umuryango wasabye imbabazi n'uwazitanze. Ni uburyo bwiza bwo guca inzigo no kuzuzanya."

Yasabye abaturage gukomeza kwigira ku mateka, kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, kandi asaba by'umwihariko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarasaba imbabazi, kwemera icyaha no gusaba imbabazi abo bahemukiye

.Ati: "Abagize uruhare muri Jenoside batarasaba imbabazi, nimuze muzisabe kuko abo mwahemukiye biteguye kuzibaha.