NYARUGURU YAKIRIYE ITSINDA ABAHINZI N’ABACURUZI BA KAWA BAJE KUYIGIRAHO.
NYARUGURU YAKIRIYE ITSINDA ABAHINZI N’ABACURUZI BA KAWA BAJE KUYIGIRAHO.
Ku wa 23 Nzeri 2026, mu Murenge wa Rusenge, Akagari ka Bunge, hari ibyishimo byinshi ubwo Akarere ka Nyaruguru kyakira Itsinda ry'Abashyombozi ba Kawa baturutse imihigo yose ku isi ku Koperatove ya Nyampinga. Uru ruzinduko rwayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Bwana Nshimiyimana Vedaste, hamwe na Meya w'Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, n'itsinda ryaturutse muri Sustainable Growers n'abafatanyabikorwa bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Puerto Rico, Dubai, RDC, na Tanzania basuye Koperative Nyampinga mu rugendoshuri rubanziriza inama mpuzamahanga ku iterambere rya kawa.
Koperatove ya Nyampinga ifite abanyamuryango 360 (abagabo 30 n'abagore 330), ikoresha abakozi b'igihe 300 n'abakozi 5 bahoraho, kandi ifite ibyangombwa mpuzamahanga, ikorana na Sustainable Growers, ikohereza kawa ku masoko yo ku isi.Uru ruzinduko rwabaye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake hamwe, Tuyobore Isi.” Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel.
yagize ati:“Kawa ni byinshi kuruta ikinyobwa kiri mu gikombe, ni urugendo rutangirira hano muri ubu butaka, rwitaweho n'abagore bakora cyane ba Nyampinga,’
Turashima NAEB ku mbaraga idahwema gushyira mu guteza imbere kawa. Mu myaka itanu, umusaruro wavuye kuri Toni 330 ugera kuri Toni 670 mu 2025/2026, ubuso buhinzeho kawa buvuye kuri hegitari 1,892 bugera kuri 2,555 ha, igiciro cyavuye kuri 400 Frw kigera kuri 1,200 Frw ku kilo, n'amafaranga yinjira ku bahinzi ava kuri Miliyari 1.8 Frw agera kuri Miliyari 3.5 Frw.
Ibiti bya kawa birenga 900,000 byavuguruwe kandi amashuri y'abahinzi (FFS) yarashinzwe. Reka dukomeze uru rugendo rwo gushaka isoko, kunoza ubuziranenge no guteza imbere ubuyobozi bw'abagore.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Bwana Nshimiyimana Vedaste yagize ati:“Nyampinga ni gihamya ifatika ko iyo umugore yateye imbere, umuryango n'igihugu biterera imbere. Iyi koperatove ni urugero rw'iterambere ridaheza kandi rihangana ku rwego mpuzamahanga,’
Perezidante wa Koperatove ya Nyampinga, Madamu MUKANGANGO Estherie yagize ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika waduhaye imbaraga twe abagore. Mbere yo kwinjira muri Nyampinga nta musaruro twagiraga kandi nta cyizere. Uyu munsi binyuze muri kawa turinjiza, dutunga imiryango yacu, kandi tugira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Nyampinga yaduhaye agaciro n'umwanya ku isoko mpuzamahanga.”