Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABAHINZI BA KAWA BAKANGURIWE GUTERA IFUMBIRE KU BIPIMO BIKWIYE KUGIRA NGO UMUSARURO WIYONGERE

 

 Kuwa  10/11/2026.Mu Mudugudu wa Ryabidandi, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Nyagisozi, ku site ya Uwarusine, hakorewe umuganda udasanzwe wahuje abahinzi ba kawa bakorera kuri iyo site.Uyu muganda wari ugamije gutera imiti n'ifumbire bya kawa ku bipimo bikwiye, hagamijwe kongera umusaruro no kurinda ubuzima bw'ibiti bya kawa.Aba bahinzi bibumbiye mu matsinda 7, akaba ari yo bakoreramo ibikorwa byabo bya buri munsi. Bifatanyije n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagisozi, wari uyoboye ibi bikorwa, Team y'Akarere ka Nyaruguru iyobowe na Directeur w'Ubuhinzi mu Karere, uhagarariye Sustainable Growers, Umuyobozi wa Koperative Dukunda Kawa Nyagisozi, ndetse n'ubuyobozi bw'Uruganda. Ibyakozwe muri uyu muganda:Hatewe ifumbire ku buso bungana na 1 haHaterwa umuti urwanya indwara n'ibyonnyi muri kawa ku buso bwa 5.7 haAbahinzi bashimiwe, banahabwa ubutumwaMu butumwa bwatanzwe, abahinzi bashimiwe uburyo bakorera kawa neza: gukorera hamwe, gusasira kawa, gukonora, kubagara, n'uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro.

Abahinzi Banashishikarijwe gukomeza kurwanya isuri - kurinda ubutaka n'ibiti bya kawa, ukoresha inyongeramusaruro icyo zagenewe gusa - ntibayikoreshe nabi, ntibayigurishe, ntibayipfushe ubusa,gutanga amakuru aho babona inyongeramusaruro zidakoreshwa uko bikwiye. gukomeza gukoresha inyongeramusaruro binyuze mu muganda wo mu matsinda kuko iyo bakoreye hamwe, bagenzura neza ko buri giti cyahawe igipimo cyacyo.

Mu karere ka Nyaruguru  biteganijwe  ko  abahinzi bazatera toni zisaga 100 z’ifumbire nderse  na  litiro 1350 z’imiti yica udukoko  bahawe na leta  ku buntu. Mukarere ka Nyaruhuru  habarurwa ibiti   bya kawa   bisaga miliyoni 5.