Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MINISITIRI W'INTEBE YASABYE UBUYOBOZI BW'URUGANDA RW'ICYAYI RWA MATA GUKOMEZA KONGERA UMUSARURO

Ubwo abakorana n'uruganda rw'Icyayi  rwa Mata bagaragarije Minisitiri  akamaro uru ruganda rubamariye mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza yabo, nawe asaba ubuyobozi bw'uruganda  gukomeza gukorana n'abaturage no kubafasha kubona akazi gahoraho kugira ngo imisharaha yabo idasubira inyuma.

Ibi byagarutsweho kuwa 22/09/2025 ubwo Minisitiri w'Intebe Dr.  Nsengiyumva Justin yasuraga uruganda rw'Icyayi rwa  Mata ari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minisitriri w'Ubuhuinzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo,Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyaruguru na Komite nyobozi y'Akarere.