Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MINISITIRI HABIMANA DOMINIQUE YIFATANYIJE N'ABATURAGE BA KIBEHO MU MUGANDA RUSANGE

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2026, hirya no hino mu gihugu abaturage bazindukiye mu gikorwa cy'Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri.

Mu Karere ka Nyaruguru, Umuganda ku rwego rw'Akarere wabereye mu Mudugudu wa Sinai, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, aho abaturage bifatanyije na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon. Habimana Dominique, ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, Hon. Senateri Niyongana Gallican, Hon. Depite Uwamariya Veneranda n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru n'inzego z'umutekano.

Uyu muganda wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Umuryango Utekanye, Urubyiruko Rushoboye."

Ni umuganda wahujwe n'ubukangurambaga bugamije guteza imbere umuryango utekanye kugira ngo tugire urubyiruko rushoboye, binyuze mu gukomeza kwirinda no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Nyuma y'Umuganda, Minisitiri Habimana Dominique yakoranye inama n'abaturage b'i Kibeho, atanga ubutumwa bukubiye muri izi ngingo zikurikira,Kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, Kwirinda ibiyobyabwenge n'ubusinzi mu rubyiruko,Guhashya icuruzwa n'ikwirakwizwa ry'ibinyobwa bitujuje ubuziranengE   NO Gukomeza kwita ku bikorwa byo kurwanya ibiza no kwitegura neza igihembwe cy'ihinga cya 2027A

Mu ijambo rye, Minisitiri Habimana yagize ati: "Kuba muzima bijyana no kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera. Niba hari aho unyuze babicuruza, menyesha ubuyobozi. Iterambere twifuza tuzarigeraho turi bazima, rigomba gusanga abaturage bameze neza, bari sober."

Yibukije kandi abaturage ko kurwanya ibiyobyabwenge atari inshingano z'inzego z'umutekano gusa, ahubwo ari inshingano ya buri wese mu rugo rwe, kandi ko umuryango utekanye ari wo shingiro ry'iterambere rirambye.

Abaturage bitabiriye Umuganda bishimiye ubutumwa bahawe, biyemeza kurushaho kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, gusigasira isuku n'umutekano, no kwitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza.