Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABATURAGE BARASABWA KWIHUTIRA GUTERA IMBUTO BAKORESHEJE INYONGERAMUSARURO.

Ubwo  umuyobozi  w'Akarere yatangizaga ku  mugaragaro igihembwe cy'ihinga 2027 A yasabye abahinzi kwihutira   gutera imbuto   bakoresheje inyongeramusaruro zabugenewe. Umuhango  wo gutangiza  igihemnbwe  cy'ihinga   wabereye mu gishanga cya Kibaza  (ha 30)  mu  murtenge wa  Kibeho witabiriwe n'Umuyobozi  w'Akarere  wungirije ushinzwe  iterambere ry'ubukungu, Abajyanama  mu nama  Njyanama y'Akarere  n'inzego z'umutekano.

Muri iki gihembwe hateganyijwe guhuza ubutaka buhingwaho ibigori kuri ha 9,561, ibishyimbo kuri ha 34,468, ibirayi kuri ha 6,835 n'imboga kuri ha 398, hakoreshejwe ishwagara toni 2,800, ifumbire mvaruganda toni 2,697 n'imbuto ya Kijyambere toni 218.2 kuri site 37 za FOBASI. Kugeza ubu imirimo yo gutegura ubutaka igeze kuri 75%, abahinzi 98.6% bamaze kwiyandikisha muri Smart Nkunganire, kandi inyongeramusaruro ziboneka byibura muri buri Kagari. Abahinzi basabwe gutegura ubutaka hakiri kare, gutera ku gihe mu byumweru bibiri byambere, gukoresha imbuto z'indobanure n'inyongeramusaruro, kwita kuri FOBASI, kurwanya isuri no kwitabira ubwishingizi bw'ibihingwa.