Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABANTU 235 BAHUGUWE KU KURWANYA NO GUKUMIRA INKONGI Z'UMURIROITARIKI: KU WA 10 UGUSHYINGO 2026

 ABANTU 235 BAHUGUWE KU KURWANYA NO GUKUMIRA INKONGI Z'UMURIROITARIKI: KU WA 10 UGUSHYINGO 2026

Mu Karere ka Nyaruguru habereye amahugurwa yo kurwanya no gukumira inkongi z'umuriro, agamije kongerera abitabiriye ubumenyi n'ubushobozi mu kwirinda inkongi, kuyirwanya igihe ibaye, no gutabara vuba.Aya mahugurwa yatanzwe n'Ishami rya Polisi rishinzwe Kurwanya Inkongi z'Umuriro (FRB - Fire Rescue Brigade), riyobowe na AIP Elie IYAKAREMYE.Yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo, MAKUZA Theogene, wari Umushyitsi Mukuru. 

Yitabiriwe kandi n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyaruguru , SSP JDA NDAGIJIMANA.Ibyigishijwe mu mahugurwaAbitabiriye bigishijwe amasomo akurikira:Ibitera inkongi z'umuriroIngaruka ziterwa n'inkongi z'umuriroUburyo twakwirinda inkongi z'umuriroAmakosa ashobora gutera inkongi z'umuriroUburyo twabyirindaKumenya ibikoresho bifite ubuziranenge bigomba gukoreshwa mu bijyanye na Electric InstallationIngero za zimwe mu makosa akorwa bigatera inkongiImyitozo ngiro yakozweAmahugurwa yasoje hakorwa imyitozo ngiro ku kibuga.

 Abitabiriye bigishijwe uburyo habayeho inkongi itewe na gaz n'amashanyarazi, uburyo bwo kuyirinda no kuyizimya bakoresheje ibikoresho basanzwe bafite mu ngo n'ibizimya-mwoto biri aho bakorera.

Abitabiriye amahugurwaAmahugurwa yitabiriwe n'abantu 235 baturutse mu byiciro bitandukanye bikoreka mu Karere, birimo Indabo,Polisi DASSO, Abashinzwe ubugenzacyaha, Youth Volunteers,  zirinda ibigo, uhagarariye Ibitaro bya Munini, Abayobozi b'Ibigo Nderabuzima, Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri, Abayobozi ba Hotel, Abakozi ba Petroleum Station, Abakozi ba REG, Abakozi b'Inganda, Ba Manager ba Motel, Bar na Restaurant, Abayobozi b'Udukitiro, n'Abashinzwe Umutekano mu Masoko.

Ubutumwa bw'Umuyobozi w'Akarere w'AgateganyoMu gusoza amahugurwa, Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo, MAKUZA Theogene, yasabye abitabiriye amahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.Yabasabye kujya kugenzura neza ibizimya-mwoto bafite mu bigo byabo ko bikora kandi bitararangije igihe, ndetse bakigisha n'abo bakorana ibyo bize.Yagize ati:"Ubumenyi mwahawe bugomba kugaragara mu bikorwa. Mujye mugenzura ibikoresho byo kurwanya inkongi, mwigishe abo mukorana, kandi mwitegure gufata ingamba vuba igihe inkongi ibaye."Amahugurwa yagenze neza.