ABARIMU BASAGA 3520 BIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANG WA MWARIMU
Abarimu basaga ibihumbi 3250 bizihije umunsi mpuzamahanga wa mwarimu basabwe gukomeza kubungabunga indangagaciro n kirazira bigengwa umwuga w'uburezi no kugira uruhare mu guteza imbere ireme ry'uburezi.
Akarere ka Nyaruguru kafatanyije n'Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe ku nshuro ya 60 mu mirenge yise
.Ku rwego rw'Akarere, ibirori byabereye mu Murenge wa Cyahinda, aho abayobozi n'abarimu bahuriye, mu gihe no mu yindi mirenge yose 14 igize Akarere uyu munsi wizihijwe. Abarimu basaga 3520 basabwe kwimakaza indangagaciro, Kirazira n'uburezi bufite ireme
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti:"Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w'uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu."
Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, wari kumwe n'inzego z'umutekano mu gikorwas cyitabiriwe n' Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyahinda , Abayobozi b'ibigo by'amashuri, abarezi ndetse na Komite y'ababyeyi.
Muri uyu muhango, hatanzwe ikiganiro cy'ingenzi gifite umutwe ugira uti:"Uruhare rwa Mwalimu mu ireme ry'uburezi, ikoranabuhanga n'ubukungu bushingiye ku bumenyi", cyatanzwe na Pelagie, umwarimu muri TTC Cyahinda.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Inkeragutabara Maj Musayidire Alphonse yashimiye byimazeyo abarezi, abibutsa ko umutekano n'uburezi bidatandukana: "Nta mwana wiga neza adatekanye, kandi nta mutekano urambye udafite uburezi.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye abarimu uruhare bagira mu guteza imbere uburezi n'Igihugu muri rusange, abasaba gukomeza kurangwa na:Kurwanya ibiyobyabwenge mu banyeshuri;Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'inda ziterwa abangavu;Kwitabira ikoranabuhanga kugira ngo ribongerere imbaraga;gufatanya n'ababyeyi kuzamura impano abana bafite;Gukomeza kwiyungura ubumenyi no kwitabira amahugurwa, "
Mu ijambo rye yagize ati:"Mwarimu ni we ufasha Imana kurema. Akazi mwalimu akora ni umusingi w'ibintu byose tugeraho. Dukomeze gutanga indangagaciro Nyarwanda na Kirazira. Umurimo w'uburezi si ugukorera amafaranga gusa, ahubwo ni ugukorera Igihugu kugira ngo kizabone abayobozi beza bavuye mu biganza byanyu."
Yasoje ashimira abarimu bitwaye neza mu bizamini bya Leta, aho Akarere kaje ku mwanya wa 19 kuri 30 mu mashuri abanza na 8 kuri 30 mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, harimo n'abana 4 bari mu 10 ba mbere ku rwego rw'Igihugu.Abarimu basaga 3000 bo mu Karere ka Nyaruguru basabwe gukomeza kugaruka mu nshingano zo kurera u Rwanda, nta gitutu cy'ibihano gihari, bakimakaza indangagaciro, Kirazira n'uburezi bufite ireme.