ABANGAVU BARASABWA GUKUNDA ISHURI NO KWIMAKAZA INDANGAGACIRO NA KIRAZIRA
Ubwo yasozaga ingazo z'iminsi itatu zateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Nyaruguru na ActionaidRwanda, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushiunzwe imibereho myiza y'abaturage yasabye abangavu kwirinda ingeso mbi bakimakaza indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda.
Ibi byagarutsweho kuwa 27/08/2025mu gikorwa cyo gusoza ingando z'abangavu mu murenge wa Ruheru,Akagari ka Kabere ,Umudugudu wa Nyacyonga aho Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Byukusenge Assumpta ari kumwe n'abakozi ba Actionaid yasoje ingando z'abana b'abakobwa mu biruhuko, bafite insanganyamatsiko igira iti"Ndi uwagaciro none n'ejo".
Muri izi ngando zimaze iminsi 3 hahuguwe abana 75, ibintu bitandunye harimo, indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, gukunda igihugu no kurangwa n'ubupfura. Bahuguwe Kandi uburyo bagomba gukuza impano zizabafasha harimo kubaka igihugu cyababyaye n'umuryango wabo muri rusanga.By'umwihariko bahuguwe ku buzima bw'imyororokere.
Nyuma y'aya mahawe bimwe mu bikoresho by'ishuri n'ibikoresho by'isuku. Basabwe gukunda ishuri no kurikundisha bagenzi babo aha hahuriye abiga mu bigo by'amashuri EP Mukaka, EP Gahotora, EP Gakaranka, GS Zirambi, GS Ruheru abana bafite imyaka hagati ya 12- 19.