Kajuguju ya Gisirikare niyo yagejeje ku baturage inkingo za COVID19

Mu rwego rwo gukomeza guhashya icyorezo za Corona Virus, Kajugujugu ya Gisirikare niyo yifashishijwe mu kugeza ku baturage b'Akarere ka Nyaruguru inkingo za COVID 19 mu rwego kwihutisha ikwirakwizwa ryazo kugira ngo abaturage batangire gukingirwa vuba .

Iki gikorwa cyakozwe kuwa 04/03/2021 aho indege ya gisirikare yagejeje inkingo ku Kibuga cya GS Marie Mercie Kibeho zakirwa n'Ubuyobozi bw'Akarere, Inzego z'Umutekano,Intumwa za Rwanda Biomediacal Centre ndetse n'ubuyobozi bw'Ibitaro bya Munini aho izi nkingo zahise zijyanywa mu bubiko bwabugenewe( frigon) ndetse zikanahita zitwarwa n'abayobozi b'Ibigo Nderabuzima kugira ngo zihabwe abaturage ku munsi ukurikiyeho.

Izi nkingo ku ikubitiro zahawe Abakozi bo mu bigo Nderabuzima n'ibitaro bya Munini,Abajyanama b'ubuzima, abakozi bo mu nzego z'ibanze kandi abzihawe barazishimye kuko bavugako zije kubongerera ubudahangarwa bw'umubiri kugira ngo babashe guhangana na COVID 19 ihangayikishije isi.

Habineza Fidele , umurimu muri GS Muyira mu murenge wa Ntabimata we yashimie Leta yabashije kwihutisha kugeza urukingo rwa COVID 19 ku baturage aho yagize "Nshyimiye Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda yihutiye kutugezaho uru rukingo kuko hari n'ibihugu by'i Burayi bitarubona ariko twe twabashije kurubona, maze kurwakira nishimiye uko ndwakiriye kandi ndanyuzwe. Nyuma yo gukingirwa nabyakiriye neza kuko ni ibintu nari nziko bigomba gukirwa kuko byakorewe ubushakashatsi ."