Amashuri yahawe tablet na Mudasobwa 105 zizabafashwa guteza imbere ikoranabuhanga

 Abayobozi b'ibigo by'amashuri bishimira ko bahawe ibikoresho bizabafasha  guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, ubushakashatsi  ndetse bikanaborohereza  kwihutisha imirangire ya raporo.

Abayobozi babitangaje kuwa  21 Gashyantare 2021  mu muhango wo gushyikirizwa ku mugaragaro  tablet 91  kuri buri kigo   na mudasobwa 105 zashikirijwe  GS Rusuzumiro yo mu murenge wa Kivu n' ibitabo  112 by'imfashanyigisho   z'abarimu  n'ibirimo inkuru zisomerwa abana byahawe ibigo bishya mu rwego rwo guteza imbere ireme ry'uburezi n'ikorabuhanga by'umwihariko.

Abayobozi b'ibigo baganiriye n'itangazamakuru bavugako ibi bikoresho byatanzwe kubufatanye bw'Akarere ka Nyaruguru, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi(REB) n'Umufatanyabikorwa  USAID Soma Umenye  bije bikenewe dore ko bizabafasha  mu  gutegura  no gutanga raporo z'uburezi mu buryo bwihuse, gukora ubushakashatsi  kandi bakabikora bitabasabye guhora bicaye mu biro cyangwa ngo bakore ingendo ndende.

 Ntakirutimana Vincent, Umuyobozi wa GS Rusuzumiro avugako izi mudasobwa 105  zizagirira abanyeshuri akamaro  kuko bizaborohera gusura urubuga rw'Ikigo cy'igihugu gishyinzwe uburezi bakahakura ibitabo n'amasomo abateganyirijwe

Aragira ati" Izi mudasobwa zifite akamoro kanini  mu mu kuzamura imyigire n'imyigishiririze ndetse n'abaturage baturiye  ishuri zishobora kubagirira akamaro babisabye mu buryo bukurikije mategeko. Abanyeshuri   n'abanrimu bazabasha gukora ubushakashatsi  ku masomo  atandukanye ndetse  banabashe  gusura urubuga rwa interineti rw'Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi kugira ngo bakureho ibitabo n'andi masomo abateganyirijwe(Digital contents)  .Aabarezi bizaborohera  mu gutegura amanota n'ibindi bijyanye  n'ubuzima bw'ishuri."

 Kugeza ubu Mu mashuri yo mu Karere ka Nyaruguru hari mudasobwa   12,176 zifashishwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye  mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.