Guverineri kayitesi yashimwe intambwe imaze guterwa mu gusazura amashyamba.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice yashimye intambwe imaze guterwa mu gusazura amashyamba ya Leta n'ayabaturage hagamijwe kubungabunga ibidukikije abaturage babigizemo uruhare.

Ibi yabigarutseho kuwa 04 Gashyantare 2021 ubwo yifatanyaga n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru mu gusuzuma uko imihigo ya 2020/2021 iri gushyirwa mu bikorwa ,ifite imbogamizi kugira ngo hakorwe ubuvugizi yihutishwe. Nyuma yo gusura ahasazuwe amashyamba kuri hegitari 20 kuri 87 zimaze gusazurwa mu Murenge wa Ngoma,Guverineri Kayitesi yagize ati" Turishimira intambwe aka Karere kagezeho mu gusazura amashyamba no guca imiringoti hagamijwe kubungabunga ibidukikije ariko by'umwihariko abaturage ubwabo babigizemo uruhare( Community Approach mu rurimi rw'icyongereza)"

Guverineri avugako ubu burryo bwo gusazura amashyamba abaturage babigizemo uruhare bukwiriye gukomeza gushyirwamo ingufu kuko bufasha abaturage barushaho kumva akamaro k'amashyamba bityo bakanagira uruhare mu kuyabungabunga.

Ubusanzwe amashyamba afite akamaro kanini kuko ayungururura umwuka duhumeka ndetse akanifashishwa mu kubona ibikoresho bitandukanye umuntu akenera buri munsi Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Bwana Hbaitegeko François avugako ubu buryo bwo guha umuturage ijambo mu bimukorerwa bifasha cyane kubera ko binazamura byinshi mu myumvire y'abaturage bityo bakanasigasira ibikorwa baba bagizermo uruhare dore ko n'ingengo y'imari iba yarateganyirijwe ibikorwa nk'ibi inyinshi isigara mu mifuka y'abaturage baba bakoze imirimo y'amaboko.

Uyu muyobozi akomeza avugako mu ngenga y'imari y'Akarere kazirikanwa cyane ibikorwa bitanga akazi ku baturage benshi kandi ko ubundi ibikorwa by'iterambere bitagomba gusiga umuturage inyuma mu nguni zose z'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Kugeza ubu mu karere ka Nyaruguru ubuso buteyeho amashyamba ni hegitari 30941 naho mu mwaka w'ingengo y'imihigo wa 2020/2021 hari gusasurwa amashyamba hakorwa n'imirwanyasuri kuri hegetari 212 bikaba bbiteganyijwe ko bizakorwa n'abaturage 845 bikazatwara mafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 127 300.