Guverineri kayitesi yashimye intambwe imaze guterwa mu gusazura amashyamba.

 Guverineri kayitesi yashimwe  intambwe imaze guterwa mu gusazura amashyamba.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice yashimye Intambwe Imaze guterwa mu gusazura amashyamba ya Leta n’ayabaturage hagamijwe kubungabunga ibidukikije  abaturage babigizemo uruhare.

Ibi yabigarutseho kuwa 04 Gashyantare 2021 ubwo yifatanyaga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru mu gusuzuma  uko imihigo  ya 2021 iri gushyirwa mu bikorwa ,ifite imbogamizi kugira ngo hakorwe ubuvugizi  yihutishwe.

 Nyuma yo gusura ahasazuwe amashyamba kuri   hegitari 20 kuri 87 zimaze gukorwa mu Murenge wa Ngoma,Guverineri Kayitesi yagize ati” Turishimira intambwe Aka Karere kagezeho mu gusazura amashyamba no guca imiringo hagamijwe kubungabunga ibidukikije  ariko by’umwihariko abaturage ubwabo babigizemo uruhare( Community Approach mu rurimi rw’icyongereza)”

 Guverineri avugako ubu burryo bwo gusazura amashyamba  abaturage babigizemo uruhare buwkriye gukomeza  gushyirwamo ingufu kuko abatyrage barushaho kumva  akamaro k’amashyamba  bityo bakanagira uruhare mu kuyabungabunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Bwana Hbaitegeko Francois avugako ubu buryo bwo guha umuturage ijambo mu bimukorerwa bifasha cyane kubera ko  binazamura byinshi mu myumvire y’abaturage bityo bakabisigasira dore ko n’ingengo  y’imari iba yarateganyirijwe  ibikorwa nk’ibi inyinshi isigara mu baturage baba bakoze imirimo y’amaboko.

 Uyu muyobozi akomeza avugako mu ngenga y’imari y’Akarere kazirikanwa cyane ibikorwa bitanga akazi ku bataturage benshi  kandi ko ubundi ibikorwa by’iterambere bitagomba gusiga umuturage inyuma mu nguni zose z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

  Kugeza ubu  mu Karere ka Nyaruguru ubuso buteyeho amashyamba ni hegitari 30941 naho mu mwaka w’ingengo y’imihigo wa 2020/2021 hari  gusasurwa amashyamba hakorwa n’imirwanyasuri kuri hegetari 212 bikaba bbiteganyijwe ko  bizakorwa n’abaturage 845  bikazatwara   mafaranga y’u Rwanda  asaga  miliyoni 127 300.