Ubwo yasura Akarere ka Nyaruguru mu rwego rwo gusuzuma uko imihigo ya 2020/2021 mu gihe gisaga amezi atandatu (6) imaze ishyirwa mu bikorwa, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Kayitsi Colette yashimwe imbaraga zashyizwe mu guhuza ubutaka no gutunganya ibishanga kuri ubu bihinzeho ibigori bibereye ijisho asaba ko hakwihutishwa iyubakwa ry’ubwanikiro bw’ibigori buzifashishwa..
Mu butumwa yatanze ubwo yasura aka karere kuwa 04Gashyantare 2021 , Guverineri Kayitesi yasabye ko hashyirwa imbaraga zidasanzwe mu kwihutisha kubaka ubwanikiro bw’ibigori no gukangurrira abahinzi kwirinda kotsa umusaruro kugira ngo uyu musaruro utazabanyura mu myanya y’inkoki
Mu karere ka Nyaruguru hamaze gutunganywa ubuso bw’ibishanga busaga hegitari 512 na hegitari 120 zikaba ziri gutunganywa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 na hegitari 5271 z’amaterasi aho ubuyobozi bwigishije abaturage uburyo bwo guhinga kijyambere hifashishijwe imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro zabugenewe .
Kubera ubwoyongere bw’umusaruro, abahinzi barabwa kwitegura gufata neza umusaruro w’ibigori byahinzwe mu gihembwe cy’ihinga 2021 A ku buso busaga 7031 kugira ngo uzabashe guhiga undi ku isoko ( Ubwinshi n’ubwiza ) kuko ko burya ngo Akeza karigura”.
Kugira ngo abahizni bazabashe kubona umusaruro mwiza , barasabwa gusarura ibigori byeze neza kandi bakabyanika mu bwanikiro bw’ibigori bwateguwe dore ko n’aho bitari buri ubu buri kubakwa, kwirinda kunyagiza umusaruro, kwirinda kawanika ibigoro hasi, kwanika ibigori kuri za shitingi, gupima ubuhehere bw’ibigori mbere yo kubishyira mu mifuka yabugenewe no gutereka imifuka y’ibigori ku mbaho kugira ngo itagira aho ihurira n’ubukonje bwo hasi. Ibi byose bikorwa mu rwego rwo kwirinda uruhumbu mu bigori rushobora guterwa indawara zitari nke.
Ingufu zashyizwe mu buhanzi bugamije gufasha abaturage b’Akarere ka Nyaruguru kwihaza mu biribwa ndetse no gusagurira isoko, umusaruro w’ibigori kuri ubu uiheze kuri toni zigera hafi kuri 4 kuri hegitari, ibirayi kuri toni zirihagati ya 25-28 kuri hegitari, ibyishyimbo toni 2.2 kuri hegitari naho ingano zikaba ari toni 3 kuri hegitari.
Muri rusange ubuso buriho ibihingwa bitandukanye ( ibigori, ibirayi, ingano,… ku buryo buhuje ni hegitari ibihumbi mirongo itatu n’icyenda(ha 39000)
.