Twatangiye gusoroma ku mbuto z’ubutwari bw’abitangiye u Rwanda-Habitegeko François

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Bwana Hbaitegeko François avugako abaturage b'Akarere ka Nyaruguru batangiye gusoroma ku mbuto z'ibikorwa by'ubutwari bijyana n'iterambere , imibereho myiza n'imiyoborere myiza bikoje kwegerezwa abaturage.

Uyu muyobozi avugako ibikorwa byinshi byatangiye kugerwaho kubera intwari zabiharaniye zigasigasira ubusugire bw'igihugu abantu bagahabwa uburyo bwo gukora

Bwana Habitegeko yagize ati "ibikorwa birahari kubera hari intwari z'u Rwanda zashyizeho uburyo abantu bashobora gukora bagatera imbere.Niba tuvugako hari ababungabunze ubusugire bw'igihugu abantu bagakora bagatera imbere mu by'ukri twavuga izo ari imbuto z'ubutwari bw'ababohoye u Rwanda,ubutwari bw'abakomeje gusigasira ubusugire bw'igihugu cyacu,"

Yakomeje agira ati "Guteza imbere ubuhahirane murabona ko imihanda myza iri kubakwa , ibitato byiza biri kubakwa kugira ngo Abanyarwanda nibarwara bivuze, ubuhinzi buteye imbere kugira ngo babone ibyo kurya,imiturire ivugururwa kugira ngo imiturire mibi itabangamira umudendezo w'abaturage,amashanyarazi, inijyanye n'amazi,.. buryo ibikorwa by'iterambere nabyo bisaba ubwitange n'ubutwari kandi uru rugamba tururiho tururiho turi benshi.

Umuyobozi Akomeza avuga ko mu by'ukuri mu bwitange abantu baba bitangira u Rwanda n'Abanyarwanda, mu mbuto turi gusoroma harimo ibikorwa bijyanye n'iterambere ry'ubukungu, imibereho myiza yemwe n'imiyoborere myiza muziko hari n'igihe ibikorwa by'ubutwari byateshejwe agaciro kubera imiyoborere yari muri iki gihugu mugihe cya Repubulika ya mbere n'iya kabiri ku buryo byagiragaho ingaruka . Bimwe mu byo intwari zaharaniye n'ibikorwa bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda binajjyana n'ibikorwa bya Leya y y'ubumwe bw'Abanyarwanda n'abafatanyabikorwa bayo bikorerwa abaturage, ingero ni nyinshyi.