I Nyaruguru bahawe umukoro wo gutera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu.

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru cyane cyane urubyiruko bahawe umukoro wo gutera ikirenge mu cy'Intwari z'Igihugu zatumye u Rwanda ruba aho ruri ubu bakirinda kuba ibigwari.

Ibi ni nibimwe mu byagarutsweho n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Francois KUWA 31/01/2021 mu kiganiro kuri telephone yagiranye na Radio Salus mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihigu usanzwe wizihizwa kuwa 01 Gashantre buri mwaka.

Umuyobozi w'Akarere yavuzeko Umunsi w'Itwari z'Igihugu ugiye kwizihizwa mu buryo budasanzwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID19 . Aganira n'itangazamakuru yagize ati" Twagiye tubona ubwitange bwo ku rwego rwo hejuruabakurambwere b'intwari bitangiye u Rwanda bararwubaka arirwo Rwanda uyu munsi turimo. Ubu rero ntabwo tuzizihiza uyu munsi uko bisanzwe , yemwe n'iki cyumwerrru nticyangenze uko tubishaka kubera impamvu tuziranyeho twese z'icyorezo cya coronavirus gituma abanti badahura ngo bungurane ibitekerezo. tugiye kwizihiza umunsi w'intwari mu buryo budasanzwe ariko kandi na none ni umunsi ukomeye kuburyo bitaburiramo gutyo gusa kimwe n'ahandi mu gihugu turazirikana intwari z'u Rwanda,"

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru yakomeje agira ati"Twakoze ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo turazirikana na za ndangagaciro zaranze intwari zacu , gukumira icyorezo no guhugura abaturage kugira ngo bakomeze birinde icyorezo ni bimwe mu bikorwa byakozwe muri iki cyumweru. Byagiye bica mu miroboro itandukanye burimo imbuga nkoranyambaga kugira ngo ubutumwa bwagenewe abaturage bubagereho, gukoresha za megaphone, gukoresha umuyoboro wa radio Salus kugira ngo tuganire n'abaturage,"

Bwana Habitegeko yibukije urubyiruko ko rukwiriye gukura amasomo mu ndangagaciro zagiye ziranga Intwari z'u Rwanda kugira ngo rubashe gusgasira ibyagezweho. Aragi ati" Urubyiruko rw'Akarere ka Nyaruguru rwakura amasomo akomeye muri uyu murage ku butwari bw'abakurambere bacu,u Rwanda ruriho kandi ruzahoraho kandi ruzahora rukeneye ubusugire bwarwo .u Rwanda rukeneye kuba Igihugu kitavogerwa kandi rukeneye kuba igihugu giteye imbere mu bukungu nk'uko abakurambere baharaniraga ubusugire bw'inka aribwo bukungu bw'u Rwanda n'imibereho myiza , ubusugire bw'abantu ndetse bagahararnira n'ubusugire bw'miyoborere myiza mu gihugu cyacu ,"

Amokeza avuga ko Urubyiruko arirwo Rwanda rwejo ariko ni narwo Rwanda rw'uyu munsi. U Rwanda ni igihugu cyabayemo intwari urubyiruko rukwiye kwigiraho. Intwari zabohoye u Rwanda dukwiye kwizigiraho byinshi kandi abenshi bari urubyiruko, ubutwari busaba ubwitange bwo hejuru ku rwego rwo hejuru ndetse bigasaba rimwe na rimwe no kubura ubuzima. Uyu munsi nabwo bibaye ngomwa nabwo babikora ku nungu z'u Rwanda, ku busugire bw'u Rwanda, turasaba urubyiruko rwacu ko rwakwigira kubaturangirije mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho kugira ngo ejo bitangirika cyangwa bigateshwa agaciro.

Akomeza ashimangira ko abaturage b'Akarere ka Nyaruguru bafatanije n'inzego z'umutekano mu kurinda ubusugire Abaturage barasabwa gutanga amakuru ku bintu byose byahungabanya umutekano harimo n' abatatira igihango bakaba bagambanira igihugu no gukumira ibyaha byahungabanya umutekano mu gihe tubifitiye amakuru.

Mwizihiza Umunsi w'Intwari abatyrage b'Akarere ka Nyaruguru bakurikiye ikibaniro byatnzwe hifashishijwe radio na televiziyo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cy COVID 19