Imiryango 80 yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda

Imiryango 80 yo mu Karere yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida Repubulika mu rwego rwo gufasha abaturage kwikura mu bukenye no kurwanya imiririre mibi.

Muri uyu mwaka w'Imihigo wa 2020/2021 mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa inka 682 habariwemo n'izo kwitura mu gihe biteganyijweko hazatangwa inka 850 aho kuva iyi gahunda ya Girinka yatangira hamaze gutangwa inka zisaga 15000.

Umwe mu baturage wahawe inka yagize ati ati "Nta fumbire nagiraga, abana banjye kubona amata byabaga bigoye, ubu biroroshye baduhaye inka nziza zivuguruye mu buryo bw'umukamo, nzayitaho,nyishakire ubwatsi n'amazi,baduhaye na numero z'abaganga b'amatungo twakwiyambaza igihe inka yaba igize ikibazo dore ko banatubwiye ibimenyetso mpuruza wabonana ku nka ugahita uhamagaza ubufasha bwa muganga"

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François, yavuze ko izi nka n'ubusanzwe mu muco w'Abanyarwanda, inka ari ikimeneyetso cy'imibereho myiza n'impinduka mu rugo.

Yagize ati" Murabizi ko inka mu muco wacu ariko no mu mibereho ari ikimenyetso cy'ubukungu n'impinduka y'imibereho myiza mu rugo, abaturage bahawe inka tuba twiteze ko bagiye guhindura imibereho, kuko bibafasha kuva mu mimirire mibi banywa amata haba ku bana n'abakuru.

 Umuyobozi w'Akarere akomeza asaba abaturage gufata neza izi nka Leta y'u Rwanda ibagenera binyuze muri gahunda Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru habarurwa inka 46824 harimo izatanzwe muri gahunda ya Girinka n'izisanzwe abaturage biyoroye bakaba bagemura umukamo wabo ku makunsanyirizo abiri yubatsee mi mirenge ya Kibeho na Ngoma.