Imiryango 80 yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda

Imiryango 80 yo mu Karere yorojwe  inka z’Umukamomuri gahunda ya Girinka Munyarwanda  yatangijwe na Nyakubahwa Perezida Repubulika mu rwego rwo gufasha abaturage  kwikura mu bukenye no kurwanya imiririre mibi.

Muri uyu mwaka w’Imihigo wa 2020/2021 mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa inka 682 habariwemo n’izo kwitura mu gihe biteganyijweko hazatangwa inka 850 aho kuva iyi gahunda ya Girinka yatangira  hamaze gutangwa inka zisaga 15000.

 Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ya Girinka Munyarwanda mu Karere ka Nyaruguru bashia cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera yaboroje  kandi nabo bakamwizeza ko bagiye kuzifata neza kugira ngo zizabagirire akamaro.

  Bamwe baganiriye n’Itangazamkuru baragira bati” Turashima ko  tworojwe izi nka ubu  tugiye kubona amata n’ifumbire  duhinge tweze,  abana bacu bagiye guca ukubiri n’imirire mibi natwe twihaze mu biribwa,”

 Ubuyobozi bw’Akarere bukangurira abahabwa izi nka  kuzifata neza no kumenyesha abakozi bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo igihe za rwatye kugira ngo bababafashe kuzitaho. Ubuyobozi bukomeza  busaba abahawe izi nka kwitura bagenzi babo igihe zizaba zibyaye .

 Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru habarurwa inka zisaga ibihumi 46  zirimo iza gakondo n’izatanzwe muri gahunda ya Girinka