Abahinzi barakangurirwa gufata neza umusaruro w’ibigori bihinze ugiye kuboneka

Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru barakangurirwa gufata neza umusaruro w'ibigori byahinzwe mu bishanga no ku materasi y'indinganire kugira ngo uzabashe guhangana n'undi ku isoko ndetse banirinde ko wakwangrika.

Mu karere ka Nyaruguru hamaze gutunganywa ubuso bw'ibishanga busaga hegitari 512 na hegitari 120 zikaba ziri gutunganywa muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021 na hegitari 5271 z'amaterasi zimaze gutunagwanywa aho ubuyobozi bwigishije abaturage uburyo bwo guhinga kijyambere hifashishijwe imbuto z'indobanure n'inyongeramusaruro zabugenewe .

Kubera ubwiyongere bw'umusaruro, abahinzi barasabwa kwitegura gufata neza umusaruro w'ibigori byahinzwe mu gihembwe cy'ihinga 2021 A ku buso busaga 7031 kugira ngo uzabashe guhiga undi ku isoko no kurwanya uruhumbu . Mu kubigeraho, barasabwa kwirinda kotsa umusaruro bakabisarura byeze neza kandi bakabyanika mu bwanikiro bw'ibigori bwateguwe dore ko n'aho bitari buri ubu buri kubakwa, kwirinda kunyagiza umusaruro, kwirinda kawanika ibigoro hasi, kwanika ibigori kuri za shitingi, gupima ubuhehere bw'ibigori mbere yo kubishyira mu mifuka yabugenewe no gutereka imifuka y'ibigori ku mbaho kugira ngo itagira aho ihurirai n'ubukonje bwo hasi. Ibi byise bikorwa mu rwego rwo kwirinda uruhumbu mu bigori rushobora guterwa indawara zitari nke.

Ingufu zashyizwe mu buhinzi bugamije gufasha abaturage b'Akarere ka Nyaruguru kwihaza mu biribwa ndetse no fysagurira isoko, umusaruro w'ibigori kuri ubu uiheze kuri toni zigera hafi kuri 4 kuri hegitari, ibirayi kuri toni zirihagati ya 25-28 kuri hegitari, ibyishyimbo toni 2.2 kuri hegitari naho ingano zikaba ari toni 3 kuri hegitari