Abafite ubumuga bishimira ko Akarere kabashyiriyeho ibibuga kibafasha gusabana n’abandi mu myidagaduro

Abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyaruguru  bishimirako ubuyobozi bwabafashije kubona  ikibuga kibafasha   mu myidagaduro   n’abandi baturage.

Ibi abafite ubumuga babitangaje nyuma y’uko  Akarere ka Nyaruguru kabubakire ikibuga kigezweho  cyashyizwe ku  ishuri rya GS  Mari Mercie i Kibeho kikazabafasha  mu mikono ya sitball( imikino  abafite ubumuga bakina bicaye ariko nanone kibakaba cyanafasha n’abandi baturage bakunda imikino y’amaboko nka volleyball na basketball.

 Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga  mu Karere ka Nyaruguru avugako iki kibuga  cyaje gikenewe cyane  kubera ko abafite ubumuga bw’amaguru byabagora gukinira ahantu hatameze neza bikaba byanabiviramo kongera  gukomereka.

Semanzi aragira ati” Turishimra cyane  ko Leta ycu ikomeje ku twita ku bataurage by’umwihariko narwe  nk’abantu bafite ubumuga.Mbere  uburyo twakinaga ,abafite ubumuga bashoboraga no gukomereka bikaba byanabaviramo n’ubundi bumuga, uburero urabona  tubonye ikibuga  tuzajya dukiniramo  nta kibazo,”

Akomeza agira ati” Kuba iki kibuga cyashyizwe kuri iri shuri, bizafasha abana bafite ubumuga kwitabira imikino ndetse  binafashe n’abandi bana kumva ko  abantu bafite umubuga dushoboye kandi bizanadufasha nkatwe  bo muri Nyaruguru  kwakira andi makipe mu mikino ya sitball.”

Umuhuzabikorwa  w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga  yasabye abafite ubumuga  ubumuga kubyaza umusaruro amahirwe yose  Leta ibagenera  harimo n’iki kibuga kizabafasha mu mikino ya sitball.