Abayobozi b’imidugu 132 bishimirako bahawe amagare azabafasha gukomeza ibikorwa byo kubungabunga umutekano no gukomeza ubukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa rikorerwa abangavu
Ibi babitangaje ubwo bashyikirizwa ga aya magare n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye na Plan International, Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.
Vestine Nyirakanani uyobora umudugudu w’Amakumba, Akagari ka Nkanda, Umurenge wa Busanze, wahawe igare yagize ati” iri gare rizamfasha kujya kureba uko umudugudu wiriwe n’uko waraye. Iri gare nigiye kunyongerere imbaraga. rizamfasha gukora ubukangurambaga mu bangavu mbasaba kwirinda kutiyandarika. gushaka amakuru ku buryo bworoshye no kuyatanga byihuse, guhera uyu munsi ngiye kongezamo intege nongere kugira ubushake n’ubushobozi bwo gukunda igihugu.”
Yakomeje agira ati “Mu kuzunguruka umudugudu, nzenguruka mu marondo ya ku manywa n’aya nijoro, mbonye amaguru abiri yunganira abiri nari mfite. twari dufite amaguru abiri none baratwongereye ubu abaye ane. Igare risamfasha gushaka amakuru ku buryo bworoshye no kuyatanga byihuse, guhera uyu munsi ngiye kongezamo intege nongere kugira ubushake n’ubushobozi bwo gukunda igihugu.Ndashyimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabonye imvune tugira tujya ku marondo ya ku manywa na nijoro akaba atwongereye imabraga”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye abayobozi b’imidugudu ko bahawe amagare mu mpera z’umwaka nk’impano y’umwaka wa 2021, no mu rwego rwo kugira ngo bagaragarizwe ko ubuyobozi bukuru bw’gihugu buzi akazi bakora.
Yanababwiye ko n’ubwo bayahawe mu mpera za manda y’imyaka itanu bari baratorewe, bitababuza kuzakomeza gukoresha ayo magare nk’abaturage basanzwe, uretse ko no kongera kwiyamamaza batabibujijwe.
Yagize ati “Aya magare ni ikimenyetso kibahamiriza ko n’ubwo mushoje manda, mudashoje gukorera igihugu. Kandi mushatse no gukomeza gukorera igihugu nk’abakuru b’imidugudu, nta miziro ibariho. Wakongera ukiyamamaza, abaturage bakugiriye icyizere bakikugirira na none ugakuba karindwi kuko noneho ufite n’ubushobozi.”
Yunzemo ati “Ariko n’utazagaruka mu buyobozi, afite inshingano nk’undi muturage mwiza yo gufatanya n’abandi, kugira ngo ari uwo mutekano tuwubungabunge, ari izo gahunda za Leta tuzitabire. Ntabwo uwabaye umuyobozi ajya areka kuba umuyobozi.”
Abakuru b’Imidugudu bahawe amagare ni 132, baje biyongera kuri bagenzi babo 93 bayobora imidugudu ikora ku ishyamba rya Nyungwe na bo baherutse guhabwa amagare.