Abaturage bizihije umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga

Abaturage b'Akarere ka Nyaruguru bizihije umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga bishimira intambwe imaze guterwa mu kubafasha kwiteza imbere no kubungabunga ubuzima bwabo.

Uyu munsi wizihijwe mu mirenge yose y'Akarere ka Nyaruguru naho ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Rusenge mu Kagari ka Rasaniro ufite insanganyamatsiko igira iti" Duteze imbere serivisi z'ubuvuzi no guhangana n'indwara z'ibyorezo ku bantu bafite ubumuga,"Ubwo hizihizhizwaga uyu munsi abafite ubumuga basomaburiwe ko ibikorwa bijyanye no kubafasha kubona ingunganira ngingo byashyizwe mu mihigo y'Akarere bityo bikaba bizafasah mu kubungabunga ubuzima bwabo.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Madamu Kayitesi Colette yasubije ibyifuzo by'abafite ubumuga bifuzaga ko bahabwa insimbura ngingo n'inyunganirangingo aho yagize ati" Nibyo koko hari abafite ubumuga bakeye inyunganirangingo .

Ubu rero Akarere kabishyize mu mihigo kugira ngo bazazihabwe," Mu kwizihiza uyu munsi hatanzwe amatungo magufi 21 n'amabati 91 yo gusakara ubwiherero bw'abantu bafite ubumuga batishoboye kandi abafite ubumuga bafashijwe kubona inguzanyo isaga miliyoni 40 binyuz mu makoperative yabo.