Abavuka Nyaruguru bifatanije n’ubuyobozi mu kwishimira igikombe cy’imihigo ya 2019/2020

 Abaturage bavuka mu Karere ka Nyaruguru  batuye I Kigali no hirya no hino  mu gihugu bifanije n’ubuyobozi bw’Akarere mu kwishimira umwanya wa mbere Akarere kabonye mu mihigo ya 2019/2020 baniyemeza gukomeza kugira uruhare mu mihigo ya 2020/2021.

 Iki gikorwa cyakozwe kuwa 15/11/2020 cyitabirwa n’Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere, abakozi ku rwego rw’Akarere ndetse n’abaturage bavuka mu karere ka Nyaruguru ariko batakihatuye  bibumbiye mu itsinda ryiswe umurenge wa 15 wiyongera  ku mirenge 14 isanzwe  igize Akarere ka Nyaruguru

Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu mihigo ya 2019/2020 ku rwego  rw’igihugu kubera uruhare kagaragaje mu kwita by’umwihariko   ku gukemura  ibibazo bibangamiye  imibereho y’abaturage , gukemura ibibazo by’abaturage  no  kuba indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere  n’imibereho myiza y’abaturage abaturage ubwabo babigizemo uruhare

 Nyuma yo kwishimira  uko imihigo ya 2019/2020  no  kugaragarizwa  imihigo ya 2020/2021,abagize umurenge wa 15 berekanye ko bafite uruhare mu bukangurambaga  buhundura imyumvire bahereye ku miryango yabo kuri ubu igituye mu karere ka Nyaruguru babatoza kwimakza ibikorwa by’isuku n’isukura, kwitabira gahunda y’ubwisungae no kubafasha kubigeraho vuba,