Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu mihigo ya 2019/2020 ku rwego rw’igihugu kubera uruhare kagaragaje mu kwita by’umwihariko ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage , gukemura ibibazo by’abaturage no kuba indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage abaturage ubwabo babigizemo uruhare
Ibi byatangajwe mu nama yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahuje abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu na’abayobozi b’uturere aho aho Akarere ka Nyaruguru kaje mu mwanya wa mbere mu gushyira mu bikorwa imihigo ya 2019/2020,Kuba indashyikirwa byaje mu bihe bikomeye aho isi yose yari ihanganye n’icyorezo cya koronavirusi
Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru bishimiye uyu mwanya baniyemeza kutazasubira inyuma mu kwesa imihigo ya 2020/2021