Abaturage barasabwa gutanga amakuru y’ukuri abashyira mu byiciro bishya by’ubudehe

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru barakangurirwa gutanga amakuru y'ukuri abashyira mu byiciro bishya by'ubudehe A,B,C,D, na E azanifashishwa mu igenamigambi .

Ibi byatangajwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Francis ubwo yifatanyaga n'urubyiruko rw'abakorerabushake rwo mu Kagari ka Cyuna, Umurenge wa Rusenge mu gukusanya amakuru afasha abaturage gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe

yagize ati"Ibyo abantu bakora bagenda babikuramo amasomo ibyicro twakoreshaga mbere nibyo byashingirwagaho hatangwa inkunga ariko ibi byiciro bishya ntabwo aribyo bizashyingirwaho ,inkunga ntaho izahurira n'ibyiciro by'ubudehe bishya . Abantu bashobora kumenya uhabwa uhabawa Girinka hatagendewe ku byiciro by'ubudehe .Ibyicro bishya by'ubudehe ni igikoresho cy'igenamigambi kizafasha Leta.

Ibiranga ibyiciro bishya by'ubudehe (A,B,C,D na E

Icyiciro A:Umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bw'imibereho ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga. Ahembwa 600,000 Frw cyangwa arenze buri kwezi (abakozi ba Leta/ Ibigo byigenga, abikorera, abafata Frw ya pansiyo), haba mu mujyi cyangwa mu cyaro; Yinjiza 600,000 Frw cyangwa arenze ayavanye mu bindi bikorwa byinjiza umutungo (ubukode bw'ubutaka, bw'amazu, bw'amamashini, imodoka, amapikipiki, ubucuruzi na serivisi n'ibindi bikoresho), haba mu mujyi cyangwa mu cyaro; Afite ubutaka bugeze kuri Ha 10 cyangwa zirenga (mu cyaro), cyangwa ubutaka bungana na 1 Ha cyangwa burenze (mu mujyi); Atunze inka, ihene, intama, inkoko, yorora amafi, inzuki cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza 600,000 cyangwa arenze, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Icyitonderwa : Umushahara cyangwa umutungo w'urugo uherwaho ni igiteranyo cy'uw'umukuru w'urugo n'uwo bashakanye. Urugo rwujuje kimwe muri ibi bivuzwe haruguru birahagije kugira ngo urugo rujye muri icyi cyiciro cy'Ubudehe cya A.

ICYICIRO B :Umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi buhagije n'ibikorwa byinjiza umutungo, kandi ashobora kubona ibikenerwa n'abagize umuryango bose. Ahembwa hagati 65,000 Frw na 600,000 Frw buri kwezi (abakozi ba Leta, abikorera, n'abakorera ibigo byigenga, abafata Frw ya pansiyo), haba mu mujyi haba no mu cyaro;Yinjiza hagati ya 65,000 Frw na 600,000 Frw ayavanye mu bindi bikorwa byinjiza umutungo (ubukode bw'ubutaka, ubw'amazu, amamashini, imodoka, amapikipiki, ubucuruzi na serivisi n'ibindi bikoresho), haba mu mujyi cyangwa mu cyaro;Afite ubutaka bungana na hegitari (1Ha) ariko butageze kuri hegitari icumi (10 Ha) mu cyaro; cyangwa ubutaka bungana na 300 m2 ariko butarengeje (1 Ha) mu mujyi;Atunze inka, ihene, intama, inkoko, yorora amafi, inzuki cga ingurube bishobora kumwinjiriza hagati ya 65,000 na 600,000 haba mu mujyi cyangwa mu cyaro .

Icyitonderwa : Umushahara cyangwa umutungo w'urugo uherwaho ni igiteranyo cy'uw'umukuru w'urugo n'uwo bashakanye. Urugo rwujuje kimwe muri ibi bivuzwe haruguru birahagije kugira ngo urugo rujye muri icyi cyiciro cy'Ubudehe cya B

ICYICIRO C :Ni icyiciro kibarizwamo ingo z'abantu bashobora gukora ariko bafite ubushobozi buke mu bijyanye n'umutungo. Umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye akaba: Ahembwa hagati ya 45,000 Frw na 65,000 Frw ku kwezi (abakozi ba Leta/ Ibigo byigenga, abikorera, abafata Frw ya pansiyo), haba mu mujyi cyangwa mu cyaro;Yinjiza hagati ya 45,000 Frw na 65,000 Frw ayavanye mu bindi bikorwa byinjiza umutungo (ubukode bw'ubutaka, ubw'amazu, imashini, imodoka, amapikipiki, ubucuruzi na serivisi n'ibindi bikoresho), haba mu mujyi cyangwa mu cyaro; Afite ubutaka bungana n'igice cya hegitari (0.5 Ha) ariko butagera kuri Ha imwe (1Ha) mu cyaro, cyangwa buri hagati ya metero kare 100 (100 m2) na metero kare 300 (300 m2) mu mujyi;Atunze inka, ihene, intama, inkoko, yorora amafi, inzuki cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza hagati ya 45,000 Frw na 65,000 Frw buri kwezi (haba mu mujyi cyangwa mu cyaro)

Icyitonderwa : Umushahara cyangwa umutungo w'urugo uherwaho ni igiteranyo cy'uw'umukuru w'urugo n'uwo bashakanye. Urugo rwujuje nibura bibiri muri ibi bivuzwe haruguru birahagije kugira ngo urugo rujye muri icyi cyiciro cy'Ubudehe cya C

ICYICIRO D: Ni icyiciro kibarizwamo ingo z'abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo. Umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye akaba: Yinjiza munsi ya 45,000 Frw ku kwezi ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi (haba mu mujyi cyangwa mu cyaro);Afite ubutaka butagera ku gice cya hegitari (0.5 Ha) cyangwa nta butaka na mba afite mu cyaro; cyangwa akaba afite ubutaka buri munsi ya metero kare 100 (100 m2) cyangwa nta butaka afite mu mujyi;Nta mitungo afite yinjiza amafaranga agera ku 45,000 Frw (haba mu mujyi cyangwa mu cyaro);Nta matungo afite yakwinjiza agera ku 45,000 Frw ku kwezi (inka, inkoko, ingurube, ihene, intama, amafi, inzuki), cyangwa nta tungo na mba afite (haba mu mujyi cyangwa mu cyaro).

Icyitonderwa : 1Umushahara cyangwa umutungo w'urugo uherwaho ni igiteranyo cy'uw'umukuru w'urugo n'uwo bashakanye. 2.Urugo rwujuje nibura bibiri muri ibi bivuzwe haruguru birahagije kugira ngo urugo rujye muri icyi cyiciro cy'Ubudehe cya D

ICYICIRO E: Ni icyiciro kihariye kirimo ingo z'abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo. Muri iki cyiciro usangamo: 1) Umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango; 2) Umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango; 3) Urugo ruyobowe n'umwana uri munsi y'imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga abagize umuryango; 4) Umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye cyangwa undi uba muri urwo rugo ufite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga; 5) Urugo ruyobowe n'umuntu ukiri mu ishuri kandi urwo rugo rukaba nta bandi barurimo bashoboye gukora nta n'ikindi kintu rukuraho ikirutunga.

Icyitonderwa : Umunyeshuri ubarirwa muri icyi cyiciro hatitawe ku myaka, ni uwiga adafite akandi kazi/ ibiraka abangikanyije n'amasomo (full time student). Urugo rwujuje bibiri muri ibi bivuzwe haruguru birahagije kugira ngo urugo rujye muri icyi cyiciro cy'Ubudehe cya E (ibintu bibiri bivugwa byashyira urugo muri icyi cyiciro ni ibigaragara kuri buri nteruro).

Mu mateka y'u Rwanda, Ubudehe bwari uburyo bw'Abanyarwanda bwo gukorera hamwe no gufashanya hagamijwe gukemura ibibazo bahuriyeho mu muryango mugari. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta yashyizeho gahunda y'Ubudehe mu rwego rwo kunganira ingamba z'igihugu zokurwanya ubukene no gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.