Abahinzi barakangurirwa guhinga hakiri kare kubera ko imvura ushobora gucika kare.

Ubu ni bumwe mu butumwa umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Francois yagejeje ku bahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru abakangurira guhinga hakiri kare bakoresha imbuto z'indobanurwe  bakoresha n'inyongeramusaruro zabugenewe kubera ko ikigo gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko imvura izacika hakiri kare.

Umuyobozi w'Akarere yabitangaje kuwa 15/09/2020 mu  gikorwa cyo gutangiza  ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga 2021 ku rwego rw'Akarere aho cyatangirijwe   mu Murenge wa Ruramba haterwa imbuto y'ibigori ku materasi ku buso busaga hegitari ebyiri n'igice.

Nyuma y'iki gikorwa cyitabiriwe n'inzego z'umutekano n'abafatanyabikorwa mu buhinzi, Umuyobozi w'Akarere yagize ati" Turabashimira ko mwitabiriye muri benshi gutera imbuto y'ibigori muri iki gihembwe cy'ihinga 2021A gusa turabasaba kwihutira gutera imbuto hakiri kare kugira ngo  imyaka yanyu itazarumanga kubera ko ikigo cy'iteganyagihe cyatumenyeshejeko imvura ishobora kuzacika kare,"

Umuyobozi yakomeje asabaa bahinzi gukomeza gukoesha inyongeramusaruro n'imbuto zabugenewe kugira ngo bazabasha kubona umusaruro ndetse basagurire n'amasoko ndetse no kwitabira gahunda y'ubwishingizi bw'ibighingwa kugira ngo bazagobokwe igihe ikirere cyaba kitabahiriye.

 Abahinzi bagaragaje ko batabona  imbuto y'ibirayi ihagije umuyobozi w'Akarere yavuze ko hatangiye ikikorwa cyo  gutuburira imbuto y'ibirayo mu karere kugira ngo byorohere abahinzi kuyibona hafi dore ko  kuyikura kure byabahendaga  ndetse bikanadindiza ibikorwabyabo. Umuyobozi aha niho yahereye asaba amakoperative y'ubuhinzi kwitabira gutubura  imbuto y'ibirayi kadni ko Leta n'abafatanyabikorwa  mu buhinzi biteguye kubafasha