DASSO yaremeye imiryango 15 y’Abatishoboye bo mu mirenge ituriye Pariki y’Igihugu ya Nyungw

Urwego rwunganira inzego z’umutekano   mu Karere ka Nyaruguru(DASSO) rwaremeye imiryango 15 mu rwego rwo  kuyifasha  kwiteza imbere no  gukangurira abaturage gukomeza ubufatanye  mu kubungabunga umutekano .

  Iki gikorwa cyakozwe kuwa 29 Nzeri 2020 mu Murenge wa Nyabimata  Nyuma yo kwifatanya n’ibyiciro by’abayobozi batowe  mu muganda wo gutegura  ahazabakwa ibaraza ry’ibyumba by’amashuri 18 kuri GS Nyabimata.   Muri iki gikorwa cy’ubwitange cyakozwe na DASSO hatanzwe inene 6 mu Murenge wa Nyabimata, ihene 3 mu Murenge wa Muganza, ihene 3 mu Murenge wa Kivu n’ihene eshatu mu Murenge wa Ruheru.

 Bamwe mu baturage bahawe aya matungo bavugako bishimira ubu bufasha dore ko  ngo  harimo n’abari barasahuwe . Kanyandekwe Venant umwe mu baturage basahuwe  n’abacengezi yagize ati” Nari mfite ihene ebyiri abacengezi baraza barazitwara ariko ubu ndishimye kuko nongeye kubona agatungo nshira mu rugo kandi nzagafata neza,”

Mu butumwa bwatanzwe abaturage batangaje ko  bishimira cyane ijnzego z’umutekano  zibaba hafi  ndetse baniyemeza gukomeza gufatanya nazo mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Nyaruguru DCO Gasana Isaie  yashimiye ubufatanye ururwego rufitanye n’abaturage cyane cyane mu mkurara amarondo , gukumira ibiyobyabwenge  no gukumira amakimbirane mu miryango anasabasaba gukomeza kugomeza ubufatanye kugira ngo harindwe ibyo bamaze kugeraho.

Yagize ati” Twishatsemo ubushobozi nk’urwego  rwa DASSO rukorera mu Karere ka Nyaruguru kugira ngo tugire abaturage dufasha kandi tufite gabuhnda yo kubikora buri mwaka. Gusa turabasaba ubufatanye mu kubungabunga umutekano , kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 , kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira amakimbirane mu miryango,”

Umuyobozi w’Akarere wari umushyitsi mukuru muru uyu muhango yashimiye urwego rwa DASSO  kubera bishatsemo ubushobozi bwo gufasha abaturage  “ Uyu munsi urwego rwa DASSO rwateguye igkorwa kitavuye mu ngengo y’imari rugenerwa, ni igikorwa cy’ubwitange bwabo, baravuga bati natwe twagira igikorwa dukora kugira ngo abaturage  bakomeze bibone mu rwego,ni ikintu nk’Akarere twashimye,”

 Urwego rwa  DASSO rwagiyeho mu 2014  nk’Urwego rufatanye n’Ingabo na Polisi mu kubungabunga umutekano mu nzego z’ibanze zegerejwe abaturage.