Minisitiri Gatete yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kubaka amahoteri muri Kibeho.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb.Gatete Claver yasabye ko inzego zose bireba n’abikorera kwihutisha   kubaka amahoteri ku butaka buragatifu bwa Kibeho busurwa n’abasaga ibihumbi 600 buri mwaka baje  mu bukerarugendo nyobokamana

Minisititri Gatete yabigarutseho kuwa 26 Nzeri 2020 ubwo yasuraga ibikorwaremezo byo mu Karere ka Nyaruguru ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi wa Wasac, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imihanda no gutwara abantu(RTDA),  ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire(RHA).

 Bimwe mu  bikorwaremezo byasuwe na Minisitiri n’Umuhanda wa Kaburimbo ( Huye-Kibeho-Munini-Ngoma) Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yageneye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru witezweho koroshya ingendo  z’abatuye  Nyaruguru, abahakorera ishoramari n’abakorera ingendo nyobokamana  ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho baturutse hirya no hino ku isi.

 Ku bemera gatolika, Kibeho niho habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya aho yabonekeye abakobwa batatu bigaga kuri GS MVerbe , nyuma y’Ubushakashatsi bwakozwe  amabonekerwa ya Kibeho yemejwe ko ariyo yonyine  y’ukuri  yemejwe ku rwego rwa Afurika nsa! Ibi bituma imbaga y’Abanyarwanda n’Abanyamahanga burutse mu bihugu nka Amerika,Ubufatansa, Ubutariyani, Ububirigi, Esipanye,  PolutigariTanzanzia , Uganda, RDC, Kenya,… bahasura kenshi baje mu ngendo nyobokamana buri gihe.

Nubwo bimeze gutya,  abakorera ingendo nyobokamana i Kibeho  ntibiborohera kubona amacumbi ahagije  kubera ko kugeza u bu hari ibyumba bicumbikira ba mukerarugendo  135 gusa  mu gihe Kibeho isurwa n’abasaga ibihumbi 600 buri mwaka. Wakwibaza aho  barara!

Ubwo yasuraga   ibikorwaremezo  birimo n’ibifasha abakorera ingendo nyobokamana  ku butaka Butagatifu bwa Kibeho  , Minisitiri w’ibikorwaremezo yagize ati” Leta ibyo yasabwaga kugira ngo byorohereze abakorera ubukerarugendo bushingiye  ku iyobokama murabona ko yabikoze, Umuhanda wa Kaburimbo murabona ko waje, amashanyarazi arahari, gusa hari ikibazo cy’uko hatari amahoteri ahagije. Ndasaba inzego zibishinzwe zirimo n’iz'abikorera kubaka amacumbi yakira iyi mbaga y’abasura Kibeho kandi n’ibikorwa  by’ubukorikori bw’ibikoresho by’ubuyoboke bugatezwa imbere ku rwego rushyimishyije mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi zitangirwa hano,”

 Ibindi bikorwarwmezo Minisitiri yasuye  birimo ibitaro  ntangarugero bya Munini biri  kubakwa, imidugudu ntangarugero ya Yanza na Cyivugiza yo mu Murenge wa Ruheru,Ibikorwaremezo by’amazio n’amashanyarazi  n’imihanda izafasha Unilever kugeza Umusaruro w’icyayi ku ruganda.

Ubwanditsi