Arasaba bagenzi be kuvugurura urutoki n’ubworozi kugira ngo babone umusaruro ukwiye

Hakizimana Ildephonse ,Umuturage wo mu Murenge wa Mata mu Karere Ka Nyaruguru asaba abandi bahindi borozi kuvugurura urutoki no gutera ubwatsi bufasha mu kongera umukamo kugira ngo bababone umusaruro ukwiye.

Ibi yabitangaje kuwa 08/09/2020 ubwo yasurwaga n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Gashema Janvier mu rwego rwo gukurikirana uko inama agirwa n'ubuyobozi azishyira mu bikorwa mu rwego rwo kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

Iyo ugenda mu Muhanda werekeza ku biro by'Umurenge wa Mata ugatere ijisho haruguru y'umuhanda usanganirwa n'ibitoki bibereye ijisho binagana mu rutoki rwa Hakizimana akurikirana buri munsi mu rwego rwo kwirinda ko rwakwangirika, naho waterera ijisho hepfo y'uyu muhanda ugasanganirwa n'imirima y'ubwatsi butanga umukamo utubutse .

Aganira n'Umuyobizi w'Akarere Nyuma yo gusura aho yororera inka n'amatungo magufi, Hakizimana yagize ati" Njye ubu nshobora kubona litiro15 z'amata buri munsi ndetse nkanasarura ibitoki byibura bifite agaciro kari hejuru y'ibihumbi mirongo itanu byose mbikesha inama ubuyobozi bw'Akarere n'umurenge bangira,"

Hakizimana avugako uretyse kuba we ubwe ubukinzi bwa kijyambere bumuha umusaruro, yatangiye gufasha n'abandi baturage n'amakoperative guhinga n insina za fiya 17 na fiya24, gusa akaba asaba abahinzi bose bafite ubutaka buberanye n'urutoki kurwitaho no kurufumbira uko bikwiye kubera ko bitanga umusaruro.

Kubijyanye n'ubworozi , Hakizimana avugako mbere y'uko yorora kijyambere atabonaga umukamo uhagije kubera ko atari abisobanukiwe neza. Gusa ngo kuva ubuyobozi bwa mwegera bukamugira inama zo gutera ubwatsi butanga umukamo , kororera mu kiraro kuhira inka , no kuzivuza uko bikwiye,umusaruro wariyongere byamuhaye umusaruro ushimishije kubera ko abona ifumbire ihagije akoresha mu buhunzi bw'urutoki rwe ndetse akanabona amata yo kunywa n'ayo kugurisha kugira yikenure.

Umuyobpozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu yashimiye uyu muhinzi mworozi anasaba ko abaturage bose bakwiye kumwigira kubijyanye n'ubuhinzi bwa kijyambere no gutera ubwatsi butanga umukamo.

Ubusanzwe mu Karere ka Nyaruguru hari inka zisaga ibihumbi 45 habariwemo n'izatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu rwego rwo gufasha abaturage kurwanya ubukene. Mu kubya umusaruro iyi gahunda, mu Karere ka Nyaruguru hatangiye gahunda yo gutera ubwatsi butanga umukamo mu mirenge yose no gushyira ingufu mu bujyanama bw'ubuhinzi n'ubworozi byose.