Minisitiri shyaka yasuye ibitaro bya Munini Perezida Kagame yemereye abaturage

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase yasuye ahari kubakwa ibitaro by'icyitegererezo bya Munini mu Karere ka Nyaruguru abaturage bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asaba ko imirimo yo kubyubaka yakwihutishwa kugira ngo bitangire gutanga serivisi ku baturage.

Uru ruzinduko rwakozwe kuwa 20 Kanama 2020 rwitabirwa na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame Kayitesi Alice n'inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara hagamijwe gusura imishinga y'iterambere no kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Ibi bitaro biri kubakwa bizaba bifite ibyumba 300 mu cyiciro cya mbere hakaba hari kubakwa amazu abiri afite ikiraro kiyahuza afite imyumba 168 naho icyiciro cya kabiri kizaba gifite imbyumba 132 imirimo yo kubaka ibi bitaro yatangiye muri werurwe 2018 ubu ikaba igeze kuri 70%.

Minisitiri Shyaka yashimye uko ibi bitaro biteye anasaba ko imirimo yo kubyubaka yakwihutishwa kandi inzego zose bireba zigakorana kugira ngo bigezweho umuyoboro wa interneti (optic fiber) kuko uri mu karere ka Nyaruguru ugarukira ku biro by'Akarere gusa biteganyijwe ko ubwo ibi bitaro bizaba bimaze kubakwa bitwaye asaga miliyari zirindwi z'amanyarwanda bazaba bafite ubushobozi bwo kwakira abarwayi basaga 200.

 Akarere ka Nyaruguru  kifuza ko ibi bitaro byahabwa gutanga serivisi zihariye zitaboneka hirya no hino mu gihugu  kugira ngo hagabanywe umubare w'abajya kwivuza mu mahanga.