Ababyeyi barasabwa kubyaza umusaruru ibyumba by’amshuri 71 byubatswe- Guverineri Kayitesi

Ubu ni bumwe mu butumwa twatanzwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice mu muhango wo gutaha ku mugararagaro ibyumby by'Amashuri 71 n'ubwiherero 96 byubatswe mu mirenge itandukanye ku bufatanye bw'Akarere ka Nyaruguru na banki y'isi hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri n'ingendo ndende.

Iki gikorwa cyokozwe kuwa 16/07/2020 kuri GS Kiyonza mu murenge wa Ngoma ahatashwe ibyumba by'amashuri bishya 7 no kuri EP Rutobwe mu murenge wa Cyahinda ahatashwe ibyumba by'amashuri bishya 4.

Abarezi bavugako ibi byumba by'amashuri bizabafasha kurushaho kunoza akazi kabo banatanga ireme ry'uburezi bwifuzwa bakaba banasaba abayeyi kuhereza abana bageze igihe cyo kwiga Sengaga felicier, umwalimu kuri gs kiyonza wigisha isomo ry'ikinyarwanda aragira ati" nari mfite abana 118 mu ishuri , urumva ko kugira ngo ubafashe mu gihe cy'isaha imwe isomo rimara bibab bigoye ariko ubu bigioy kujya bitworohera kubashyira mu matsinda no kubakurikirana kubera ko bazaba badacucitse.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Magamu Kayitesi Alice yashimiye Akarere ka Nyaruguru kubera kaje ku isonga anasaba ababyeyi gutegura abana kugira ngo bazitabire kwiga igihe amashuri azaba atangiye.

Yagize ati. "Turashimira Akarere ka Nyaruguru kubera imabaraga zakoreshejwe mu kwihutisha imirmo yo kubaka ibi byumba by'amashuri byatashwe uyu munsiTurasaba rero ababyeyi kwirinda ko izi ntebe z'aya mashuri tutzasizangaho ubusa,Mukangurire abana bose kwitabira ishuri kubera ko twifuza ko umwana w'u

Rwanda wese ajya ku ishuri mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.," Guverineri yakomeje asaba abayobozi bari bahagarariye abaturage gukomeza ubufatanye mu kubaka ibyumba by'amashuri bisigaye kugira ngo ibyumba byose biteganyijwe kubakwa bizakoreshwe igihe umwaka w'amashuri uzaba utangiye muri Nzeri 2020.

Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ibyumba byose biteganyijwe kubakwa bisaga 500 ku buryo ibi byastashywe ari ibyo mu cyiciro cya mbere naho ibindi nabyo bikaba bikomeje kubakwa hirya no himo mu mirenge