Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye Kibeho –Munini Ngoma uzihutisha iterambere n’Ishoramari

 Umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66 nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  yemeereye abaturage ba Nyaruguru , watangiye kubakwa muri Werurwe 2019 biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avugako ko n’ubwo habayeho ibibazo byatewe na COVID19  ko  imirimo yo kubaka uyu muhanda  iri kwihuta ku buryo bizeye ko uzuzurira igihe.

Ati “Imirimo iri kugenda neza ku buryo tubona ko uzuzurira igihe, ntekereza ko n’iminsi mike batakoraga [kubera icyorezo cya COVID-19] bashobora kuba barashyizeho uburyo bwo kukigaruza.”

Ibikorwa byo kubaka uyu muhanda byitezeho  kuzafasha   mu iterambere ry’ishoramari n’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ku butaka butagatifu bwa Kibeho dore ko busurwa n’imbaga y’Abanyarwanda n’abanyamahanga baturuka hirya no hino ku isi kubera amabonekerwa yahabereye.

Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru  bavugako bishimira cyane ibikorwa byo kubhakabityo bakaba uyu muhanda wa kandi ko  biteguye kuwubyaza umusaruro biteza imbere mu buryo butandukanye.

Nkurunziza Alphonse uko ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhinzi bw’icyayi avugako igiohe umuhanda uzaba wuzuye azagura imodoko izajya imufasha mu kazi ke. Tubibutseko uyu  muturage  Nkurunziza gusohora indirimbo ivuga ngo  Vision 2020 twayigezemo agaragaza ibikorwa by’ingenzi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kaganme yagejejej ku baturage  ba Nyaruguru.

Yagize ati “Nanjye nzagura imodoka bakimara kuwurangiza izajya imfasha mu kazi kanjye kajyanye n’ubuhinzi nkora bw’icyayi.”

Uretse uyu muhanda aa Kaburimbo Huye Kibeho-Munini-Ngoma, mu Karere ka Nyaruguru hateganyijwe kubakwa indi mihanda ya kaburimbo  ariyo Huye-Ngera-Rusenge Maraba , ukazanyura hafi n’ahakorera  Koperative Nyampinga izwi ku buhinzi bwa kawa ikunzwe n’abatari bake  mu mahoteri yo mu Rwanda,Amerika Danemark,…. Unsi Muhanda wa Kaburimbo uzaturuka hafi n’ibitaro ntangarugero biri kubakwa unyure ku Kamara  werekeza ku mupaka wa Remera.