Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burakangurira abaturage bose n’abahagenda kwambara agapfukamunywa igihe cyose bari mu ruhame, kwirinda kugatizanya , gukaraba intoki n’amazi meza, kwirinda ingendo zambukiranya umupaka no guhana intera igihe cyose bari kumwe n’abandi no gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura amafaranga
Bimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya koronavirusi birimo ibicurane, umuriro ukabije , umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo.
ubutumwa bwaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuwa 02/06/2020, bukubiyemo ingamba nshya zo kwirinda zo no gukumira icyorezo cya COVID -19.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Bwana habitegeko Francis, ubwo yakoreraraga ubukangurambaga mu isoko kagari ka Muhambara na Rutobwe mu murenge wa Cyahinda yagize ati” Nta mu ntu n’umwe werewe kujya mu isoko cyangwa ahandi hahurira abantu benshi atambaye agapfukamunwa kandi akakamba ku buryo gapfutse neza umunywa n’amazuru, bakirinda kugatizanya , bakirinda kugura agapfukamunwa kadafunitse”
Uyu muyobozi yakomeje avugako bagomba no gukomeza gukaraba intoki n’amazi meza ndetse no guhana inatmbwe nibura imwe igihe cyose bari mu ruhame kwirinda ingenda zambukiranya umubaka ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipapaka.
Yagize ati’ Ndagira ngo masabe kwirinda ingendo zambukiranya imipaka kuko zadukururira ubwandu bwa COVID 19, Ndabasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yashijzweho nas Minisiteri y’ubuzima ndetse mukanakoresha ikoranabuhanga igihe mwishyura amafaranga.”
ubutumwa butangwa hifashishijwe indangururamajwi igendanywa izenguruka hirya no hino mu mirenge(Mobile Sound System) n’ubutangwa hifashishijwe megaphone zatanzwe mu tugari dutandukanye ndetse n’ibiganiro bigenda bitangwa kuri radio na televiziyo.
Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kugaragaraho 420, abakize 282 naho 136 baracyarwa naho Abanyarwanda 2 bafatiwe n’ikicyorezo hanze y’ihigugu cyarabahitanye