Abagore bibumbiye muri Koperative Nyampinga ikorera mu murenge wa Rusenge mu Kagari ka Bunge bahinga ikawa bavugako batangiye bizigama Frw 100 mu matsinda yo kubiotsa no kugurizanya none ubu bageze ku mutungo ufite agaciro gasaga miliyoni 200.
Ibi babitangaje mu cyumwe gishyize ubwo basurwaga na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana wari uje kubasura ngo arebe uko biteje imbere n’uburyo bageza umusaruro wabo ku isoko.
Koperative Nyampinga yatangiye ari amatsina yo kwizigama no kugurizanya aho bizigamaga FRW 100, nyuma bagira igitekerezo cyo guhinga ikawa.Babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere n’Umufatangabikorwa Sustainable Growers, babashije guhinga ikawa batangiririra ku biti bya kawa 1200 none ubu fafite ibiti 6000 bakuraho umusaruro usaga toni 300 z’ikawa yogeje kandi intumbero ngo n’ukogera kuri toni zigaga 500 buri mwaka ndetse no kwita ku bwiza bwa kawa. Ubwo twabasuraga twasange bamaze gukusanya toni zisaga 140 z’ikawa yumwe neza
Kubera amahugurwa bahawe, imitere y’ubutaka bw’Akarere ka Nyaruguru buberanye n’ubuhinzi bw’ikawa, no gukomeza gushyigikirwa n’ubuyobvozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Repubulika y’u Rwanda, iyi koperatibe yabashije guhinga amakoperative menshi mu guhinga no gutunganya kawa iuryohera abakiriliya mu mahoteri akomeye yo mu Rwanda(One and Only, Rwanda Air,) USA(Bloombourger, Danemark,…
Abanyamuryango ba koperativer Nyamp[inga bavugako ubuhinzi bwa kawa bwabateje imbere mu bukungu n’imibereho myiza dore ko ubu buri munyamuryango afasha kubona ubwisungane mu kwivuza ,inka, kugura ibinyabiziga , kubaka amazu , kwishyurira abana asmashuri,…
Mukangango Esther, Peresida wa Koperative Nyampinga avuga ko ibyo bamaweze kugeraho babikesha ubuyobozi bubaha gfasi kandiko abanyamuryango bose bitabira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza yabo.
Guverineri Gasana yashimye cyane intambwe yatwe n’aba bagore avuga ko atari ibintu byoroshye ku kuva ku kwizigama amafaranga 100 ukagera aho bageze ku rwego rwo kugemura kawa mu mahanga, avuga ko uru ari urugero rw’ibishoboka mu iterambere ry’umugore wo cyaro .
Yagize ati” Uru ni urugero rw’ibishoboka. Urugendo murimo ni urugendo ruvunye ariko rushoboka, turagenda twigabyinshi ari nako dusaba n’abandi kubiriraho.Urugendo murimo niryo rubajyana ku mibereho myiza kandi tuzakomeza kubaba bugufi, tubagire inama kugira ngo mukomeze kwiteza imbere”
Kuri ubu iyi koperative ifite aho bakirira kawa, imshini yoza kawa,ibiro bigezweho,ububiko bw’umusaruro ndetse banujuje laboratwari izajya isuzumirwamo uburyohe bw’ikawa baraza gutaha mu minsi ya vuva.