Nyaruguru: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri 28- Isaac Munyakazi.

Hon. Isaac Munyakazi mu gikorwa cyo gutangiza iyubakwa ry'ibyumba 2 by'amashuri kuri EP Nyanza mu murenge wa Ngera

 Ibi abaturage babisabwe  mu muganda  usoza ukwezi kwa Nzeri wo gutangiza ku mugaragaro  igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 2  n’ubwiherero kuri EP Nyanza

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari hatangijwe igikorwa cyo kubaka ibyuma by'amashuri bisimbura ibisha byubatse kera  mu rwego rwo  kuzamura uburezi bufite ireme.

 

 Kugira ngo iki gikorwa kizagende neza kandi vuba,  Hon. Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa leta ushinzwe  amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi   yasabye abaturage  b’Akarere ka Nyaruguru kwitabira ibikorwa by’ubwubatsi  bw’ibyumba by’amashuri batanga imiganda  binyuze mu midugudu ku buryo buhoraho ndetse na leta ikabagezaho bimwe mu bikoresho bizifashishwa .

Munyakazi aragira ati” Turashaka  gukomeza kuzamura uburezi bufite ireme  Turabasaba kwitabira ibikorwa  byo kubaka aya mashuri  mutanga imiganda  binyuze mu midugudu mubarizwamo na leta izatanga bimwe mu bikoresho by’ibanze  bizakenerwa birimo amabati , sima, amadirishya n’inzugi,intebe,amatafari ….. ,”

Abaturage bavugako bishimiye iyi gahunda kkandi ko biteguye   gutanga umusanzu wabo kugira  ngo ibi byumba by’amashuri byubakwe vuba .

Theresie Nganyirende  wo mu Kagari ka Nyanza  avugako bishimye iki gikorwa cy’ingenzi leta yatangije  kuri iri shuri kandi  ko yitegute kuzitabira ibikorwa by’umugnda  kubera ko ari igisubizo  ku bibazo abana babo bashoboraga kuzahura na byo

Aragira ati” Turishimye kandi turabona ko uburezi bwitaweho kubera ko bagiye kubakira abana  bacu amashuri mashya asimbura ariya mubona ashaje . Ubwo rero natwe nk’abaturage twiteguye kuzitabira binyuze mu miganda.

Francis Habitegeko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru  avugako abaturge nibitabira ibikorwa by’umuganda wo kubaka amashuri bizatuma hubakwa ibyumba byinshi bisimbura ibishaje . Avugako kugira ngo ibi bigerweho buri mudugudu uzajya ukora umuganda  nibura inshuro imwe mu cyumweru imidugudu igenda isimburana  kandi abitabiiriye umuganda bagahabwa ifunguro kugira ngo bakomeze akazi.

  Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari(2017/2018) mu karere ka Nyaruguru hazubakwa ibyumba by'aamashuri 28 n'ubwiherero 36 naho  ku rwego rw'igihugu hazubakwa ibyumba   bigera ku  1000 n'ubwiherero 12OO.

Bimwe mu bipimo bigenderwaho mu  gususuma ireme ry'uburezi ni ibikorwaremezo m u burezi , imfashanyigisho , abarimu 

 

Jean Fidele Ndungutse