Kibeho: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Kibeho bishimiye ko cyavuguruwe kigahabwa n’umugisha.

 Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Kibeho bishimiye ko cyavuguruwe kandi kigahabwa n’umugisha  ibi bikaba  bitanga icyizere cyo hejuru   ku baturage  n’abakorera ingendo nyobokamana bahivuriza.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 12 Werurwe mu muhango wo guha umugisha no gutaha ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Kibeho cyasanywe kikanagurwa n’ababikira b’abapalotine mu Rwanda.

 Uyu muhango witabiriwe na Musenyeri wa diyosezi ya Gikongoro,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, abahagarariye ababikira b’abaparotine mu Rwanda no muri Repubulika Iharaniara Demokarasi ya Congo.

Musabyimana Elias, Umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kibeho ,Akagari ka Kibeho  akaba anasanzwe yivuriza kuri iki kigo nderabuzima aganira n’itangazamakuru yatangajeko ko kuba iki kigo nderabuzima cyaravuguruwe kandi kigahabwa umugisha bitanga icyizere cyo guhabwa serivisi nziza akanashishikariza abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza .

Yagize ati” Njye ndishimira ko ikigo nderabuzima kitwegereye cyavuguruwe kandi kigahabwa umugisha.Ntabwo tuzajya gushaka serivisi kure y’aha ngaha kuko serivisi zitangwa n’ibigo nderabuzima zose zirahari.Kuba iki kigo cyahawe umugisha bivuzeko ibihakorerwa byuzuye imigisha ituruka ku Mana.Tuzakomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe twahawe dutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza,”

Bwana Bisizi Antoine, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu witabiriye uyu muhango yashimiye abafatanyabikorwa b’ababikira b’abaparotine kubera uruhare bakunda kugaragaza mu guharanira imibereho myiza y’abaturage anasaba abaturage kwitabira serivisi z’ubuzima kugira ngo babone uko biteza imbere bafite amagara mazima.

Yagize ati’Turashimira kiliziya gatolika n’ ababikira b’abapalotine kubera iki gikorwa cyo gusana no kwagura iki kigo nderabuzima ndetse n’ibindi bikorwa bagenda bakora byose bigamije imibereho myiza y’abaturage.Turashima ko mwakoze uko mushoboye kugira ngo abagana aka karere bazajye bataha bakize ku mubiri no kuri roho.Turasaba abakozi ko bakomeza gutanga serivisi nziza kandi n’abaturage bose bagakomeza kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza,”

Mgr. Hakizimana Celectin,umushumba wa diyosezi ya Gikongoro yashimye ubufatanye kiliziya ifitanye na leta mu bikorwa bitandukanye harimo n’iby’ubuzima yishimira ko abaturage n’abagana Ubutaka butagatifu bwa Kibeho bazajya  bataha bakize kuri mubiri no ku mutima.

Yagize ati” Ubufatanye tugirana naleta mu  bikorwa bitandukanye harimo n’iby’ubuzima nibyo kwishimira kuko baduhembera abakozi .Nanone ndashimira abaparotine kubera imbaraga bakoranye bubaka iri vuriro.Ndahanyako n’abakorera ingendo nyobokamana hano i Kibeho  nabo bashobora kuhivuriza kandi nibakirwa neza bizatuma bagaruka kandi natwe tuzakomeza guharanira iterambere ry’iri vuriro.Turifuzako abatugana bataha bakize kuri roho no ku mubiri.

 Iki kigo Nderabuzima cyavuguruwe kuri ubu gitanga serivisi zo kurwanya SIDA, Kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere,kwigisha urubyiruko uburyo bwo kwita ku myanaya mybarukiro n’ibindi .

Muri iki kigo nderabuzima hubatswe shaperi izajya ifasha abakozi n’abandi bagana iki kigo nderabuzima gusenga badakoze urugendo.

By Jean Fidele Ndungutse

 Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Kibeho bishimiye ko cyavuguruwe kandi kigahabwa n’umugisha  ibi bikaba  bitanga icyizere cyo hejuru   ku baturage  n’abakorera ingendo nyobokamana bahivuriza.

Ibi babitangaje mu muhango wo guha umugisha no gutaha ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Kibeho cyasanywe kikanagurwa n’ababikira b’abapalotine mu Rwanda.

Ubwanditsi