Ruheru : Guverineri MUNYANTWALI Alphonse yasabye abaturage kugira ubumwe muri byose

Mu ruzinduko yagiriye mu murenge wa Ruheru, Guverineri w'intara y'amajyepfo MUNYANTWALI Alphonse yasabye abaturage bo muri uyu murenge ko bagomba kunga ubumwe kugirango hatagira ubameneramo. Abasaba kandi gukorana umurava bakihesha agaciro.

Ku isaha ya saa kenda z'amanywa nibwo MUNYANTWALI Alphonse Guverineri w'intara y'amajyepfo yasesekaye ku Ruheru mu kagari ka UWUMUSEBEYA aho yakiriwe n'abaturage batari bake bari bakereye kumwakira.

Imbyino nyinshi zerekana urugwiro nizo zakirijwe Guverineri w'intara y'amajyepfo.

Mu ijambo ry'ikaze, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruheru HAKIZIMANA Jean yasobanuriye Umuyobozi w'intara y'amajyepfo umurenge wa Ruheru. Asobanura ibyo bagezeho muri uyu mwaka ushize w'imihigo birimo kuba indashyikirwa mu buhinzi, kwicungira umutekano, .. yanasobonuye kendi aho bagize intege nke bakaba biteguye kongera imbaraga kugirango bazakomeze gutera imbere. Hamwe muho bemera ko bagize integer nke, harimo nko mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no kurangiza imanza zisanzwe. Yahaye ikaze Guverineri ndetse amushimira inama yamugiriye ubwo yamwerekaga abaturage ba Ruheru atangira imirimo ye mu mwaka wa 2014.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru HABITEGEKO Francis, nawe yashimiye Guverineri kuba yagarutse gusura Nyaruguru. Amushimira ubwitange ku murimo biranga abatuye umurenge wa Ruheru, avuga ko bakora cyane kuburyo intero yo kwigira bose bayumvise. Ibi ngo bigaragazwa nuko babaye abambere mu gukoresha ifumbire bityo bakaba baranejeje neza. Gusa amubwirako batitwaye neza mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ariko ko bagiye kubikosora muri uyu mwaka kuburyo mu mpera z'Ukwakira. ikigero cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza kizaba kimaze kugera hejuru cyane.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo bwana MUNYANTWALI Alphonse mu ijambo yageneye abari bitabiriye uru ruzinduko, yabashimiye urugwiro bamwakiranye. Yababwiyeko ibi biganiro bagirana nk'Abanyarwanda ari uburyo bwo guhuza ibitekerezo mu kungurana inama no gufata ingamba kubitagenda neza.

uyu muyobozi yabasabye gukorera hamwe kugirango bakomeze guharanira kwigira kuko umunyarwanda afite agaciro. Akoresheje urugero rw'inzu y'Akarere yerekanye agaciro abafite ubumuga bahawe kuko hariho inzira zabo zifite agaciro katari munsi ya miliyoni 80 kandi nyamara hashobora kumara ukwezi kose tawe uyinyuzemo.

Yabasabye gukorera hamwe muri byose ndetse abizeza ko nta shiti bazatera imbere. Yabasabye kwicungira umutekano kuva mu muryango. Buri wese akirinda kubangamira mugenzi we babana yaba umugore cyangwa umugabo we. Abasaba kugira ubumwe kuburyo ntawabameneramo. Aha yababwiye ko nibaba bafite ubumwe nta shiti ko bazahangana nuwashaka kubazanamo gahunda mbi.

Muri iibi birori kandi, abatuye uyu murenge wa Ruheru bageneye Guverineri impano y'umusaruro bejeje muri uyu mwaka, ndetse abaturage bari bafite ibyifuzo n'ibibazo bahabwa umwanya kugirango babibaze maze Guverineri abafasha kubishakira umurongo wo kubikemura.

Abaturage kandi bagaragaje n'ibyishimo bikomeye nyuma yo kumenya ko Abadepite bakiriye ubusabe bwabo bwo guhindura itegeko nshinga kugirango bongere batore Nyakubahwa Paul KAGAME.

KIGABO Theoblaise