IGITSINAGORE NACYA NTICYASIGAYE INYUMA MU BIKORWA BY'UBUVUMVU

Mu gihe umuco nyarwanda wabuzaga umugore kwegera aho inzuki zororerwa havugwa ko ngo iyo ahegereye inzuki zose zipfa, bamwe mu bagore bakora umurimo w’ubuvumvu mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko ngo ibyo kwari ukubeshya, kuko ngo nabo borora inzuki kandi ntizigire icyo ziba. Ubuyobozi bw’Akarere bwo bukaba bwizeza aba bagore ubufatanye mu mwuga wabo, kuburyo ngo ugomba kubagirira akamaro.

Uyu ni umwe mu bagore boroye inzuki bo mu murenge wa Rusenge ho mu karere ka Nyaruguru. Arasobanura uburyo ngo kera bavugaga ko nta mugore wegera inzuki, ariko ubu ngo abagore bakaba bazoroye kandi nta kibazo zifite.

Aba bagore bavuga ko kera bajyaga bavuga ko ngo nta mugore wegera aho inzuki zororerwa, kuko ngo zahitaga zipfa zigashira.

Kuri ubu ariko aba bagore bavuga ko biyororeye inzuki kandi ko ngo nta kibazo zifite, nyamara kandi ngo imirimo yazo yose aribo bayikorera.

Icyakora n’ubwo aba bagore bavuga ko nabo bashobora korora inzuki kandi ntizipfe, banavuga ko mu gihe bahugurwaga ku bijyanye n’ubworozi bw’inzuki, ngo babwiwe ko inzuki zigira imiziro, ku buryo ngo hagize uyirengaho akajya kuzihakura ngo zishobora kugenda.

Aba bagore bo mu murenge wa Rusenge bashyizwe mu matsinda hagamijwe kubaha ibiganiro bibakangurira kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ariko kandi bakanigishwa imyuga inyuranye ibafasha mu iterambere ry’ingo zabo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Franҫois avuga ko n’ubwo aya matsinda y’abagore asa n’aho yacutse ku mfashanyo bahabwaga n’umushinga Women for Women, ngo Akarere nako kazafatira aho umushinga wari ugereje kugira ngo aya matsinda atazasenyuka.

Aba bagore b’abavumvu kandi bavuga ko mu gihe bamaze bakora uyu mwuga ngo batangiye kubona umusaruro, gusa ngo kuko aribwo bagitangira abantu ntibarabamenya kugirango isoko ryaguke.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzakomeza gukora ubuvugizi bubashakire amasoko, kandi ko ngo bizeye ko azaboneka, kuko icyo ubuyobozi bwifuriza umuturage ngo ari uko yagira amafaranga mu mufuka we.

Marie Claire NIRAGIRE