Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako bakorana n’urubyiruko batangije ku mugaragaro ihuriro ry’urubyiruko(Youth Development Alliance) nyuma y’ uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yari amaze gusinyana n’urubyiruko imihigo ya 2020/2021.
Iri huriro ryashyizwe ho ku mugaragaro kuwa 19/11/2020 rije kunoza uburyo bwo guhuza imbaraga kw’abafatanyabikorwa bakorana n’urubyiruko nk’icyiciro cyihariye mu bikorwa by’igenamigambi kurango rugashwe kugira uruhare mu bikorwa biruteza imbere n’ihigugu muri rusange.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru mri iri huriro nio USAID Huguka Dukore Akazi kanoze, Health Poverty Action, Caritas, Plan Interantional, Voice of Generation, Urwejo rwiza,……
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Francis yatangaje ko iri huriro rizafasha Akarere kwita ku bikorwa by’urubyiruko no kurukangurira kwitabira gahunda za Leta hagamijwe kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage.
Yagize ati” Akarere n’abafatanyabikorwa bako twafashe umwanzuro wo kushyiraho iri huriro ry’urubyiruko nk’icyiciro cyihariye kugira turusheho kurwitaho neza. Ihuririro rizadufasha gusesengura ibibazo urubyiruko rwangije amashuri n’abataragiyeyo bafite maze tubishakire ibisubizo hakurikijwe icyo buri cyiciro gikeneye,”
Umuyobozi w’Akarere yakomeje akangurira urubyiruko kwitabira kubyaza umusaruro aya mahirwe Leta n’abafatanyabikorwa bayo ibashyiriyeho kugira ngo biteze imbere ndetse banafashe igihugu kwihuta .
Bimwe mu byo urubyiruko ruzafashwa harimo amahugurwa ku buzima bw’imyororokere, kuganira ku uryo bwimbitse ku bibazo urubyiruko ruhura nabyo, guhuza imbaraga no gukorera hamwe igenamigambi rya gahunda zioteza urubyiruko imbere, gushaka ibisubizo binoze ku bibazo byugarije urubyiruko kandi narwo rubigizemo uruhare, kwihangira umurimo , amahugurwa y’ubumenyingoro abafasaha kwihangira imirimo no gutanga akazi, ubukangurambaga ku kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwitabira gukorera mu makoperative n’ibindi gufasha urubyiruko kumenya amahirwe ariaho baherere, gufasha urubyiruko gufashanya