Abaturage bavuka mu Karere ka Nyaruguru batuye I Kigali no hirya no hino mu gihugu bifanije n’ubuyobozi bw’Akarere mu kwishimira umwanya wa mbere Akarere kabonye mu mihigo ya 2019/2020 baniyemeza gukomeza kugira uruhare mu mihigo ya 2020/2021.
Iki gikorwa cyakozwe kuwa 15/11/2020 cyitabirwa n’Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere, abakozi ku rwego rw’Akarere ndetse n’abaturage bavuka mu karere ka Nyaruguru ariko batakihatuye bibumbiye mu itsinda ryiswe umurenge wa 15 wiyongera ku mirenge 14 isanzwe igize Akarere ka Nyaruguru
Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu mihigo ya 2019/2020 ku rwego rw’igihugu kubera uruhare kagaragaje mu kwita by’umwihariko ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage , gukemura ibibazo by’abaturage no kuba indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage abaturage ubwabo babigizemo uruhare
Nyuma yo kwishimira uko imihigo ya 2019/2020 no kugaragarizwa imihigo ya 2020/2021,abagize umurenge wa 15 berekanye ko bafite uruhare mu bukangurambaga buhundura imyumvire bahereye ku miryango yabo kuri ubu igituye mu karere ka Nyaruguru babatoza kwimakza ibikorwa by’isuku n’isukura, kwitabira gahunda y’ubwisungae no kubafasha kubigeraho vuba,