Abaturage barasabwa gukomeza kwimakaza amahame y'ubumwe n'ubwiyunge

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Francis arashima intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge bw'abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

 Ibi yabitangaje kuwa  19 mu nama y'ihuri  ry'ubumwe n'ubwiyunge  ku rwego rw'Akarere ka Nyaruguru nyuma yo kugaragaza imirenge ibyavuye mu suzuma ryahikorewe  harebwa ibikorwa by'ubumwe  n'ubwiyunge muri buri Murenge.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru yagize ati' Ubumwe n'ubwiyunge niwo musingi  twubakiyeho icyo ari cyo cyose watekereza, kubaho kwanjye nukubana nawe, kubaho kwacu ni ukubana, umugabo umwe ni inkehwa, ubumwe bwacu ni imbaraga , niyo mpamvu mbasaba gukomeza kubanisha  abanyarwanda mwimakaza amahame y'ubumwe n'ubwiyunge mwima icyuho ivangura n'amacakubiri ayo ariyo yose,"

Bimwe  mu bikorwa byimakaza amahame y'ubumwe n'ubwiyunge ni amatsinda  y'ubumwe n'ubwiyunge ahuza abagize uruhare muri  Jenoside yakorewe Abatutsi bireze bakemera icyaha bakanigisabira imbabazi  n'abahemukiwe   mu gihe cya Jenoside  aho bafatanya mu bikorwa by'iterambere nta kwishishishanya.

Ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge byagiye bigerwaho  binyuze mu  guhanga udushya dufata abaturage  kumva ko  ubumwe bwabo no komorana  ibikomere  ari ingenzi mu kubaka u Rwanda  ruzira amacakubiri ashingiye ku maoko  n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

 Mu rwego rwo gukomeza  kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge, Umuyobozi w'Akarere yasabye  ko ahakiri imanza nzishingiye ku mitungo yangijwe muri Jeri Jenoside zujuje ibyangombwa zarangizwa vuba  mu rwego rwo guha ubutabera nyabwo abahemukiwe.