Abaturage barakangurirwa kwamabara agapfukamunwa mu kwirinda COVID-19

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burakangurira abaturage bose  n’abahagenda  kwambara agapfukamunywa  igihe cyose bari mu ruhame, kwirinda  kugatizanya , gukaraba intoki n’amazi meza, kwirinda ingendo zambukiranya umupaka  no guhana intera igihe cyose bari kumwe n’abandi no gukoresha ikoranabuhanga  mu kwishyura amafaranga  

Bimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya koronavirusi  birimo ibicurane, umuriro ukabije , umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo.

ubutumwa bwaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuwa 02/06/2020, bukubiyemo ingamba  nshya zo kwirinda zo no gukumira icyorezo cya  COVID -19.

 Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Bwana habitegeko Francis, ubwo yakoreraraga ubukangurambaga mu isoko kagari ka Muhambara na Rutobwe  mu murenge wa  Cyahinda  yagize ati” Nta mu ntu n’umwe werewe kujya mu isoko cyangwa ahandi hahurira abantu benshi atambaye agapfukamunwa  kandi akakamba ku buryo gapfutse neza umunywa n’amazuru, bakirinda kugatizanya  , bakirinda kugura agapfukamunwa  kadafunitse”

 Uyu muyobozi yakomeje avugako  bagomba no gukomeza gukaraba intoki n’amazi meza ndetse no guhana inatmbwe nibura imwe igihe cyose bari mu ruhame kwirinda ingenda zambukiranya umubaka  ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipapaka.

Yagize ati’ Ndagira ngo masabe kwirinda  ingendo zambukiranya imipaka kuko zadukururira ubwandu bwa COVID 19, Ndabasaba  gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yashijzweho nas Minisiteri y’ubuzima ndetse mukanakoresha ikoranabuhanga igihe mwishyura amafaranga.”

ubutumwa butangwa hifashishijwe indangururamajwi igendanywa  izenguruka hirya no hino  mu mirenge(Mobile Sound System) n’ubutangwa hifashishijwe megaphone zatanzwe mu tugari dutandukanye ndetse n’ibiganiro bigenda bitangwa kuri radio na televiziyo.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kugaragaraho 420, abakize 282 naho 136 baracyarwa naho Abanyarwanda 2 bafatiwe n’ikicyorezo hanze y’ihigugu  cyarabahitanye