Abagore bo mu cyaro bahinga ikawa batangiye bizigama FRW 100 none bageze kuri Miliyoni zisaga 200

 Abagore  bibumbiye muri Koperative Nyampinga  ikorera mu murenge wa Rusenge mu Kagari ka Bunge bahinga ikawa bavugako batangiye bizigama Frw 100 mu matsinda yo kubiotsa no kugurizanya none ubu  bageze  ku mutungo ufite agaciro gasaga miliyoni 200.

Ibi babitangaje mu cyumwe gishyize ubwo basurwaga na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana wari uje kubasura ngo arebe uko  biteje imbere n’uburyo bageza umusaruro wabo ku isoko.

Koperative Nyampinga yatangiye ari amatsina yo kwizigama no kugurizanya aho  bizigamaga FRW 100, nyuma  bagira igitekerezo cyo guhinga ikawa.Babifashijwemo  n’ubuyobozi bw’Akarere n’Umufatangabikorwa Sustainable Growers, babashije guhinga ikawa  batangiririra ku biti bya kawa 1200 none ubu fafite ibiti 6000 bakuraho umusaruro usaga toni 300 z’ikawa yogeje kandi intumbero ngo n’ukogera kuri toni zigaga 500 buri mwaka ndetse no kwita ku bwiza bwa kawa. Ubwo twabasuraga twasange bamaze gukusanya  toni zisaga 140 z’ikawa yumwe neza

Kubera amahugurwa bahawe, imitere y’ubutaka bw’Akarere ka Nyaruguru buberanye n’ubuhinzi bw’ikawa, no gukomeza gushyigikirwa n’ubuyobvozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Repubulika y’u Rwanda, iyi koperatibe yabashije guhinga amakoperative menshi mu guhinga no gutunganya kawa iuryohera abakiriliya mu mahoteri akomeye yo mu Rwanda(One and Only, Rwanda Air,)  USA(Bloombourger, Danemark,…

Abanyamuryango ba koperativer Nyamp[inga  bavugako  ubuhinzi bwa kawa bwabateje imbere  mu bukungu n’imibereho myiza dore ko ubu buri munyamuryango afasha kubona ubwisungane mu kwivuza ,inka, kugura ibinyabiziga , kubaka amazu , kwishyurira abana  asmashuri,…

Mukangango Esther, Peresida wa Koperative Nyampinga avuga  ko ibyo bamaweze kugeraho  babikesha ubuyobozi bubaha gfasi kandiko   abanyamuryango  bose bitabira gahunda za Leta zigamije  iterambere n’imibereho myiza yabo.

Guverineri Gasana yashimye cyane intambwe yatwe n’aba bagore avuga ko atari ibintu byoroshye  ku kuva ku kwizigama amafaranga 100 ukagera   aho bageze  ku rwego rwo kugemura kawa mu mahanga, avuga ko uru ari urugero rw’ibishoboka mu iterambere ry’umugore wo cyaro .

Yagize ati” Uru ni urugero rw’ibishoboka. Urugendo murimo ni urugendo ruvunye ariko rushoboka, turagenda twigabyinshi ari nako dusaba n’abandi kubiriraho.Urugendo murimo  niryo rubajyana ku mibereho myiza  kandi tuzakomeza kubaba bugufi, tubagire inama kugira ngo  mukomeze kwiteza imbere”

Kuri ubu iyi koperative  ifite aho bakirira kawa, imshini yoza kawa,ibiro bigezweho,ububiko bw’umusaruro ndetse banujuje laboratwari izajya isuzumirwamo  uburyohe bw’ikawa  baraza gutaha  mu minsi ya vuva.