Ibyumba by’amashuri 529 biri kubakwa bizagabanya ubucucike mu mashuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwatangaje ko  buri kubaka ibyumba by’amashuri  n’ubwiherero 529  n’ubwiherero  750 mu gihe kitarenze amezi ane uhereye muri Kamena 2020, hagamijwe kugabanya ubucucike  n’; urugendo abana bakora bajya ku mashuri

Umuyobozi w’Akarere  ka Nyaruguru  avugako  ko icyiciro cyambere cyo kubaka ibyumba 71 n’ubwiherero 72  kugeze kure kandi ko Akarere  kiteguye gutangira  ikindi cyiciro  kuwa 01 Kemana 2020 . Kugeri ubu iki cyiciro cya mbere kigeze  hamwe na hamwe bageze hejuru ya linton hari naho bari hafi gutangira gupinyuira  kugira ngo bitegure gusakara.

Muri ibyumba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvugako hari ibizubakwa  ku bufatanye na Banki y’isi bigera kuri 229 n’ubwiherero 300

Kugira ngo ibi byumba byubakwe neza kandi mu gihe gito , Ubuyobozi bw’Akarere buvugako  hazakoreswa imbaraga zidasanzwe harimo n’imiganda y’abaturage  mu gusisa ibibanza no gutwara amabuye aho ari ngombwa .

Nibura abanyeshuri bakagombye kuba batarenze 40 cyangwa 56mu cyumba cy’ishuri  kimwe  harimo n’intebe 23  zicarwaho n’abana babiri babiri..

Nibura mu mashuri ya Leta intebe imwe ibarirwa abanyeshuri batanu mu gihe mu mashuri yigenga ari abanyeshuri babiri ku ntebe nkuko imibare ya Mineduc yo mu 2018 ibigaragaza. Kuva mu ishuri ku bana biga mu mashuri abanza biri ku kigero cya 6.7 %, naho mu mashuri yisumbuye biri kuri 5.8%

U Rwanda rushyira ingufu mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi niyo mmpamvu n hashyirwa imbaraga mu kunoza uburyo  bwo kwiguisah no kwiga.

Kugira ngpo ireme ry’uburezi rigerweho hari byinshi bisabwa ko bishyirwamo ingufu.Aha  twavuga  gushyiraho ibikorwaremezo  biboneye, imfashanyigisho zigezweho , abarimu babyigiye kandi bafite ubumenyi buhagije, aho abana bigira, imibereho y’imiryango abanyeshuri bakomokamo.