Inkoko 9000 ziri guhamwa amakoperative zizafasha mu kurwanya imirire mibi

 Mu rwego rwo guteza imbere amakoperative y’abagore n’urubyiruko,Akarere ka Nyaruguru katangiye gutanga inkoko 9000 n’ingurube 330 mu mirenge itandukanye mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere ariko na none no kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itandatu.

Ku ikubitiro, izi nkoko zatanzwe mu murenge wa Rusenge Akagari ka Raranzige aho Koperative Urwiru–Rusenge yahawe inkoko 1000 za sasu na Isa brown zizabafasha kwiteza imbere ndetse no kunoza imirire.

Umuyobozi w’iyi Koperative yari isanzwe ikora ubuvunvu Madamu Uwera Donatha avugako kuba babonye inkoko  zitanga inyama n’amagi ngo bigiye kubafasha  guhashya  imirire mibi.

Aragira ati ‘Turashima cyane ko Leta yacu iduhaye izi nkoko,zije zisanga ubuki dusanganywe natwe rero,ubu tugiye kwiteza  imbere ndestse n’abana bacu bagiye kubona amagi bace ukubiri  n’imirire mibi,’

Iyi koperative ivugako izi nkoko yahawe nizimara gukura izajya igurisha abanyamahoteri n'abaturage  bakeneye inyama   n'amagi  bityo bikazabafasaha kujya biteza  imbere ari nako bunganira abaturage  kubona amagi hafi.

 Inkoko nk'izi gandi muri uyu murenge zahawe koperative ibifaru yo mu kagari ka Bunge yari isanzwe ikora ibikorwa byo  guteza imbere imibereho myiza y'abaturage aho bubakiye amaturage bose batishoboye bo mu Kagari batuyemo imirimo y'igikoni ndetse baboroza n'amatungo magufi arimo inkoko mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.