Abahinzi ba kawa barasabwa kwirinda abamamyi


Abasoromyi ba kawa barasabwa  gukomeza kwirinda abamamyi no  gusarura kawa yeze neza no kubahiriza  gahunda ya zoning   kugira ngo umusaruro uzabashe guhangana  ku isoko mpuzamahanga ari mwinshi kandi ufite ubuziranenge

Ibi abaturage  babisabwe mu  muri iki gighe bari gsarura kawa bazigemura  ku nganda  8  kurira ngo  zitunganywe mbere yo koherezwa  ku isoko . Kugeza ubu mu  Karere  ka Nyaruguru hamaze  kugemurwa ku nganda  zisaga toni 915.

 Mu rwego rwo  kurengera abahinzi ba kawa    kugira ngo ubuhinzi bwabo bibateze imbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burakanguirira abahinzi kwirinda abamamyi  no kugemura kawa ku nganda ziri muzi zoze  bakorweramo gusa.ABAHIZNI ba kawa barasabwsa kandi  gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi igihe cyose  babonye umuntu ugura  kawa nta burenganzira abifitiye

 Kawa yo mu Karere ka Nyaruguru  ikunzwe n’abati bake ku isoko ryo  mu Rwanda  nderse no mu mahanga dore ko igurishwa mu mahoteri akomeye y’i Kigali, muri Amerika, Ethiopia ndetse n’ahandi tatandukanye ku isi.

Ubuhinzi bwa kawa ni kimwe  mu  byinjiriza u Rwanda akayabo k’amadevize  aturuka ku isoko mpuzamahanga.