Abaturage barakanurirwa kwamabara agapfukamunwa mu kwirindaCOVID-19


 Mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya COVID -19 cyibasiye ibihugu  bitandukanye ku isi kikaba cyarageze mu Rwanda  aho  umuntu wa mbere wanduye akaba yaramenyekanye  kuwa  14/03/2020, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burakangurira abaturage bose  n’abahagenda  kwambara agapfukamunywa  igihe cyose bari mu ruhame, kwirinda  kugatizanya , gukaraba intoki n’amazi meza, no guhana intera igihe cyose bari kumwe n’abandi.

Bimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya koronavirusi  birimo ibicurane, umuriro ukabije , umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo

ubutumwa bwaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuwa 30/04/2020, bukubiyemo ingamba  nshya zo kwirinda zo no gukumira icyorezo cya  COVID -19

 Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Bwana habitegeko Francis, ubwo yakoreraraga ubukangurambaga mu isoko rya Viro mu murenge wa Cyahinda  yagize ati” Nta mu ntu n’umwe werewe kujya mu isoko cyangwa ahandi hahurira abantu benshi atambaye agapfukamunwa  kandi akakamba ku buryo gapfutse neza umunywa n’amazuru, bakirinda kugatizanya  , bakirinda kugura agapfukamunwa  kadafunitse”

 Uyu muyobozi yakomeje avugako  bagomba no gukomeza gukaraba intoki n’amazi meza ndetse no guhana inatmbwe nibura imwe igihe cyose bari mu ruhame.

Nyuma y’ubutumwa  bugamije gukanagurira abaturage  kwirinda iki cyorezo abaturage barakangurirwa gukomeza gushyira mu bikorwa ubutumwa butangwa n’inzego nkuru z’igihugu cyacu bunyuze mu itangazamakuru rya Leta n’iry’abikorera,  ubutumwa butangwa hifashishijwe indangururamajwi igendanywa  izenguruka hirya no hino  mu mirenge(Mobile Sound System) n’ubutangwa hifashishijwe megaphone zatanzwe mu tugari dutandukanye ndetse n’ibiganiro bigenda bitangwa kuri radio na televiziyo.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kugaragaraho iki cyorezo bagera kuri 82 gusa Minisiteri y’ubuzima ivugako bamererwe neza.