Abaturage bose barakangurirwa kwambara agapfukamunywa mu kwirinda CoVID-19

 Nyuma y'uko icyorezo cya COVID19  cyibasiye isi yose ndetse n'igihugu cyacu,  abaturage barakangurirwa kwambara agapfukamunywa  no  guhana intera nibura ya  metero imwe  hagati y'umuntu n'undi ndetse no kwimakaza umuco wo gukaraba intoki.

 Izi ni zimwe mu ngamba  zafashwe na Leta y'u Rwanda mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda  ic yorezo cya COVID-19 mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw'abaturage no kwirinda kwanduzanya.

 Nubwo kugeza ubu nta muntu n'umwe uragaragaraho iki cyorezo mu Karere ka Nyaruguru, abaturage b'Akarere ka Nyaruguru barakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda  icyorezo cya COVID -19, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Fransois arakangurira abaturage ba Nyaruguru n'abahagenda kubahiriza amabwiriza.

Aragira ati" Nubwo  ntacyorezo cya COVID19 Kiragaragara mu Karere ka Nyaruguru kandi abaturage bakaba bahawe uburenganziro bwo gukora ingendo zitarenga mu Ntara yacu uhereye kuwa 04/05/2020, turabakangurira kwirinda ingendo zitari ngombwa  ariko n'abo bibaye ngombwa ko bakora ingendo za ngombwa barasabwa  kwamabara akapfukamunywa , no gukomeza kubahiriza n'andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune,  no guhana intera byibura ya metero imwe nk'uko  byatanzweho amabwiriza na Minisiteri y'ubuzima,"

Uyu muyobozi avuga ko ashimira abaturage uburyo bakomeje  gushyira  mu bikorwa amabwiriza yo  kwirinda COVID-19 ariko ko  badakwiriye kwirara muri iki gihe cy'imbyumweru  bibiri nk'uko byafshweho umwanzuro mu nama y'Abaminisitiri yateranye kuwa  30/04/2020 ikemeza ko  amabwiriza mashya aza kurikizwa  ndetse n'imirimo imwe n'imwe yari yahagaritswe ikongera  gukomorerwa.

Imwe mu mirimo yakomorewe ariko ikazakomeza gukorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 Zirimo  izi zikurikira:

a) Ibikorwa by'abakozi ba Leta  n'ibyabikorera byemerewe kongera gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi b'ingenzi abandi bagakomeza gukorera mu rugo  hifashishijwe ikoranabuhanga

b) Amasoko azafungura  ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by'abacuruzi bemerewe kuyakoreramo

c)Inganda z'imirimo y'ubwubatsi byemerewe  kongera gukora ariko hagakora abakozi b'ingenzi

d) Hoteri n'amaresitora zemerewe kongera gukora ariko zigafunga  saa moya z'ijoro

e)Ibikorwa bya siporo hanze yumuntu umwe  hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n'imyidagaduro  hazakomeza gufunga

f) gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa  ibinyabiziga by' abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara

g)Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko  abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunywa.

h)Imihango yo gushyingura igomba kujyamo amantu batarenze 30